Amarushanwa mugiyemo ni urugamba nk’urundi mugomba gutsinda-IGP Dan Munyuza
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kanama 2019, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ari kumwe n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda baganirije abakinnyi bo mu makipe atandukanye ya Polisi y’u Rwanda agiye guserukira igihugu.
Ni mu marushanwa ahuza amakipe ya Polisi zo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba – Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO).
Ni amarushanwa azatangira tariki ya 25 Kanama kugeza tariki ya 01 Nzeri 2019 akazabera mu gihugu cya Kenya. U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe 6 akina imikino itandukanye harimo umupira w’amaguru, umupira w’amaboko (Handball), mu mikino njyarugamba u Rwanda ruzahagararirwa mu mukino wa Taekwondo na Karate. Hagiye kandi abakina umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse no kumasha (Kurasa).
Aganiriza aba bakinnyi, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko amarushanwa bagiyemo ari urugamba nk’urundi rwose, bakaba basabwa kuzarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubwitange bwinshi kugira ngo bazatahane intsinzi.
Yagize ati: “Mugiye mu rugamba guhagararira igihugu, muzaharanire kuzamura ibendera ry’u Rwanda mutsinda abo muzaba muhanganiye ibikombe. Murasabwa kuzitanga mutizigama kandi ibi muzabigeraho nimugira ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’ikipe.”
IGP Dan Munyuza yabwiye abakinnyi ko Polisi y’u Rwanda ari urwego rufite ubushobozi batagomba kugira urwitwazo urwo arirwo rwose kuko barateguwe bihagije, anabizeza ko nibitwara neza bakegukana ibikombe bazagororerwa bishimishije.
Ati ”Mwagize igihe cyo gutegurwa, mwahawe ibyo mukeneye byose kandi nimunatsinda tuzabagororera. Icyo musabwa ni ukuzahesha ishema igihugu cyacu ibendera ry’u Rwanda rikazamurwa igihe bazaba batanga ibikombe n’imidari.”
IGP Dan Munyuza yagarutse ku ikipe ya Polisi FC uko yitwaye mu marushanwa aherutse ya EAPCCO ayisaba kuzitwara neza ikagera ku mukino wa nyuma w’irushanwa (Final) nibiba ngombwa itware igikombe.
Abahagarariye amakipe nabo basezeranyije umuyobozi wa Polisi ko nk’uko bahawe ibyangombwa byose basezeranijwe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ko bazakora uko bashoboye bagatahana intsinzi bagahesha ishema u Rwanda n’abanyarwanda.
Chief inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, umutoza w’abakina umukino njyarugamba wa Karate yavuze ko kubera ishyaka no gukunda igihugu bazitwara neza bishoboka.
Haringingo Francis umutoza wa Police FC yavuze ko we n’abakinnyi ayoboye bagiye bazi neza ko basohokeye igihugu bagomba kuzitwara neza.
Yagize ati:”Intego ni ukuzana igikombe ikindi ni ukuzarangwa n’ikinyabupfura, dusohokeye igihugu tubishaka tuzabigeraho.”
Inspector of Police Antoine Ntabanganyimana ni umutoza w’ikipe ya Police ikina umukino w’amaboko (Handball). Iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda yashoboye kwegukana ibikombe 3 byahatanirwaga hano mu gihugu ndetse no mu mwaka ushize yashoboye kwegukana igikombe muri aya marushanwa ya EAPCCO. IP Ntabanganyimana n’abakinnyi ayoboye bavuga ko biteguye kuzitwara neza bagakomeza kubika iki gikombe.
Aya marushanwa ya EAPCCO Games umwaka ushize wa 2018 yari yabereye mu gihugu cya Tanzaniya, amakipe y’u Rwanda yashoboye kwegukana imidali 45 n’igikombe kimwe cyo mu mukino wa Handball.
intyoza.com