Kamonyi: Ubuyobozi bwabajijwe irengero ry’amafaranga abaturage bashoye muri KIG
Mu nama y’ihuriro ry’Abanyerunda kuri uyu wa 24 Kanama 2019, ubuyobozi bw’Akarere bwasubije ikibazo cy’abaturage n’amafaranga bashoye muri Sosiyeti y’ishoramari yiswe KIG(Kamonyi Investement Group) imaze imyaka 11 idakora. Mayor Kayitesi asobanura ko aya mafaranga ahari ndetse yungutse akagurwa imigabane mu ruganda rw’ikigage.
Umwe mubaturage witabiriye inama y’ihuriro ry’Abanyerunda yabajije ikibazo agaragaza ko ababajwe no kutamenya amakuru ku mafaranga we n’abandi baturage ba Kamonyi basabwe gushora muri Sosiyeti yishoramari yiswe KIG mu mwaka wa 2008 itarigeze ikora mu myaka 11 ishize. Yasabye ko ubuyobozi bukura abaturage mucyaragati (bubaha amakuru mpamo).
Nyirajyambere Jenereze wabajije mu izina rya bagenzi be bahuje ikibazo, yagize ati“… Hari ibikorwa byaje muri uyu Murenge biza mu rwego rw’Akarere mu mwaka wa 2008. Yari Sosiyete igaragaza ibikorwa yari gukora muri uyu Murenge, harimo kubaka amazu agera muri 400, gukora uruganda rw’imyumbati rugahindurwamo ibindi bikoresho bikenewe, harimo no kubaka Hotel ku ijuru rya kamonyi. Iyo Sosiyete yitwaga KIG SA, bayitugejejeho ndetse turitabira dutanga n’imigabane, umugabane wari ibihumbi ijana (100,000Frws) ndi umwe mubayitanze, nyuma yaho ntabwo yatangiye ngo ikore”.
Akomeza ikibazo ati “ Twagiye dukora inama dutegereza ibikorwa ntiyakora, nyuma baza kutubwira ko yasenyutse tukagerageza kubaza bamwe mubadushishikazaga twari dusanganwe bakatubwira ngo tube turetse bazatubwira, Meya wari uriho asimburwa nundi, tubaza uwari uriho nawe ageza igihe asimburwa nundi, nagira ngo munkundiye ababa bazi iyo Sosiyeti aho igeze mwadukura mucyaragati?”.
Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi asubiza kuri iki kibazo yagize ati“ KIG ni Sosiyeti y’ishoramari yashinzwe muri 2008 ku bufatanye bw’Abanyakamonyi n’abandi bashoramari, yageze aho iba Kampani ikuriwe na Rugenera nyiri Radiyanti. Ikibazo cyagiye gishaka kugaruka cyane abantu bashaka ko basubizwa amafaranga yabo ariko nkuko umushinga wari watangiye ntabwo byakunze kuko imigabane yose yari yemewe ntabwo yabashije gutangwa, bituma n’intego Kampani yari ifite itarabashije kugerwaho. Ariko ayo mafaranga yashyizwe kuri Konti nyuma aranunguka kuko zari Miliyoni zigera kuri 76 ariko ubu KIG yarangije kwegera Sosiyete y’Ishoramari y’Intara y’Amajyepfo yitwa SPIC imaze kuzuza uruganda rw’Ikigage muri Bishenyi imashini zirimo basigaje kwensitara ngo Ikigage gitangire”.
Akomeza ati “KIG rero nka Kampani yaguzemo imigabane ingana na Miliyoni ijana ( 100,000,000Frws). Miliyoni ijana za KIG ziri mu banyamigabane ba SPIC, icyo twavuganye na Perezida wa Kampani ni uko yazatumiza inteko rusange kuko ibyo gukura amafaranga muri Kampani ntabwo bishoboka ugiye mu mategeko, ahubwo icyo yatwemereraga ni uko abafitemo imigabane mitoya bashobora kwemera bakayigurisha kubandi banyamigabane barimo. Ntabwo rero Kampani yasenyutse irahari, na nabihamya ko amafaranga yabo ahari kuko nziko nk’uko n’Akarere ka Kamonyi ari kamwe mu banyamigabane ba SPIC n’utundi turere twose tw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abandi bacuruzi, na KIG ifitemo imigabane ingana na Miliyoni ijana. Turi gusaba Perezida wa Kampani ko yatumiza inama kugira ngo Abanyamuryango basobanurirwe uburyo utagishaka kugira mo imigabane wenda yayigurisha cyangwa se n’ubundi buryo bw’imikorere ya Kampani yabo”.
Kimwe mu bibangamiye abaturage bashoye imari muri KIG kuva mu myaka 11 ishize nkuko kenshi babivuga bagaragaza akababaro kabo, ni uburyo ki ibyo bashoyemo amafaranga hashize imyaka igera muri 11 bidakora, ntibasubizwe amafaranga batanze, yemwe ngo n’igihe babajije amakuru bakayahabwa byo kubikiza.
Inama y’ihuriro ry’Abanyerunda yanitabiriwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K. Gasana.
Soma inkuru kuri iyi nama hano: Kamonyi: Guverineri Gasana yasabye abagize Ihuriro ry’Abanyerunda kwirinda ibibadindiza mu iterambere
Munyaneza Theogene / intyoza.com