Gishari: Abasuzofisiye ba polisi barenga 130 basoje amahugurwa
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2019, abapolisi bo kurwego rwa ba suzofisiye 135 basoje amahugurwa agamije kubakarishya no kubongerera ubumenyi, yaberaga mu ishuri rya Polisi rya Gishari rihereye mu karere ka Rwamagana. Ni icyiciro cya 9 aho kimaze amezi ane muri aya mahugurwa.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, the Deputy Inspector General of Police (DIGP) Juvenal Marizamunda yagarutse ku kamaro k’aya mahugurwa.
Yagize ati “Aya mahugurwa yashyizweho kugira ngo Polisi y’u Rwanda yubake ubunyamwuga bihereye kubafite amapeti mato; nk’abapolisi bazamuka mu mapeti bagomba no kuzamuka bafite ubumenyi mubirebana n’akazi ka gipolisi.”
Yongeyeho ko abapolisi bato aribo bagize umubare munini w’abapolisi, bityo bakaba ari inkingi za mwamba za Polisi y’u Rwanda.
DIGP Marizamunda yabibukije ko ari abajyanama n’abarimu, bityo buri gihe ubumenyi bahawe bugomba kubafasha kuzuza ishingano zabo kinyamwuga. Yabibukije kandi guhora barangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati“ Ikinyabupfura niwo musingi wo gukora kinyamwuga no kuzamurwa mu mapeti, ibi bishatse kuvuga ko Polisi y’u Rwanda idashobora kwihanganira abapolisi barya ruswa, ubusinzi ndetse n’indi mico yose itari iya kinyamwuga.”
Uyu muyobozi yongeyeho ati “Mugomba kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, mukora ibiteza imbere abaturage ndetse n’igihugu muri rusange aho kwita kunyungu zanyu gusa.” Uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa waranzwe n’imyiyereko itandukanye.
Aba bapolisi, mu gihe cy’amezi ane bahamaze, bize amasomo atandukanye arimo ajyanye n’imiyoborere, guhosha imyigaragambyo, imikoranire myiza n’abaturage n’andi atandukanye.
intyoza.com