Kamonyi: Bararwana no kurangiza ikibazo cy’ubwiherero 4,000 butujuje ibisabwa
Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, Kayitesi Alice yatangarije mu nama Mpuzabikorwa yo kuri uyu wa 30 Kanama 2019 ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwiherero ibihumbi bine butujuje ibisabwa. Ni ikibazo kigarutse bwa kabiri kuko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bari barahiriye imbere ya Guverineri Gasana ko kitazambuka 2018.
Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi avuga ko ikibazo cy’ubwiherero 4,000 butujuje ibisabwa kigomba kuba cyarangiye mu kwezi k’Ukuboza 2019. Avuga ko uyu ari umuhigo bahigiye imbere ya CG Gasana Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Ati“ Turacyafite ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibisabwa bugera ku bihumbi bine. Mubyo twiyemeje imbere ya Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’imbere y’abagize inama mpuzabikorwa y’Akarere, twiyemeje ko turangizanya n’ukwezi kwa 12 ikibazo kijyanye n’ubwiherero butujuje ibisabwa twakirangije, kandi tuzabikora”.
Mu bindi, ubuyobozi bw’Akarere kuva ku rwego rw’Umudugudu bahigiye harimo ikibazo cya Mituweli bavuga ko nayo mu kwezi kwa 12 bagomba kuba bagishyize ku ruhande, abaturage bose b’Akarere babasha kwivuza. Gusa hari bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge biyemeje kutarenza uku kwezi kwa Cyenda.
Guverineri CG Gasana ntabwo yihanganiye bamwe mu bayobozi kuva kuri Mudugudu kugera kuri ba Gitifu b’Imirenge bakiri inyuma muri Mituweli. Aba bose yabashyize imbere bavuga ikibazo bafite banavuga uko bagiye kukirangiza dore ko harimo n’abari munsi ya 60% mu gihe hari abujuje n’abari hejuru ya 80%.
Mu bibazo kandi ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bukomeje kurwana nabyo harimo iby’isuku ndetse n’abaturage bakirarana n’amatungo. Hari imiryango itagira aho iba igomba kubakirwa ndetse n’ifite aho kuba ariko hatameze neza.
Ku kibazo cy’imiryango itagira aho iba na mba, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bashyizwe imbere bahamya beruye imbere ya Guverineri ko bagiye kukirangiza bitarenze ukwezi kwa Gatatu kwa 2020.
Guhiga ko ikibazo cyo kurangiza ubwiherero kigomba kuba cyarangiranye n’ukwezi k’Ukuboza 2019, ni inshuro ya kabiri kuko mu nama Mpuzabikorwa iheruka ya 2018 Abanyamabanga Nshingwabikorwa uko ari 12 bari barahiriye imbere ya Guverineri Gasana ko ubwiherero 8441 bagombaga kuburangiza bitarenze Tariki 30 Ukuboza 2018 ariko barabwambukanye.
Soma inkuru hano y’uburyo inama Mpuzabikorwa ya 2018 yagenze n’uko ba Gitifu b’Imirenge barahiriye kurangiza ikibazo bikanga: http://www.intyoza.com/kamonyi-abanyamabanga-nshingwabikorwa-bimirenge-12-barahiriye-kurangiza-ikibazo-cyubwiherero-mbere-ya-2018/
Munyaneza Theogene / intyoza.com