Abapolisi b’u Rwanda bakoze umuganda rusange muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakoze umuganda rusange muri iki gihugu. Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 aho bifatanyije n’abaturage bo mu mujyi wa Juba ndetse n’ingabo z’u Rwanda nazo ziri muri iki gihugu mu butumwa bw’amahoro.
Iki gikorwa cy’umuganda cyateguwe n’ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo ariwo Juba, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ”Tugire Juba isukuye, itekanye, ifite ubuzima kandi irengera urusobe rw’ibinyabuzima.”
Uyu muganda rusange kandi wari witabiriwe n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye, akaba umuyobozi w’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ariwe David Shearer, ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa Juba, Shemir Khamis.
Hari kandi n’abayoboyobozi b’ingabo na Polisi b’u Rwanda bashinzwe kubungabunga Amahoro muri icyo gihugu nka Brig. Gen. Nkubito na Assistant Commissioner of Police (ACP) Bartheremy Rugwizangoga.
Uyu muganda waranzwe no gusukura umujyi hatoragurwa imyanda inyanyagiye mu mihanda hanatemwa ibihuru.
Umuyobozi mukuru w’intumwa za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), David Shearer yashimye cyane iki gikorwa cy’umuganda cyane cyane ashimira abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bazanye iki gikorwa ndetse anabashimira ibikorwa by’ubukoranabushake bakomeje kugenda bagaragariza abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo.
Yakomeje ashimira uwahoze ari umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Amahoro muri iki gihugu, Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi kuba yaratangije gahunda y’umuganda rusange muri Sudani y’Epfo, asaba abaturage b’iki gihugu kuzabikomeza kugira ngo bakomeze kugira igihugu gisukuye.
U Rwanda rufite amatsinda atatu ashinzwe kugarura Amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’epfo, abiri muri ayo matsinda buri rimwe rigizwe n’abapolisi 160, bakaba baba mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba. Abandi bagera kuri 240 bakaba bakorera ahitwa i Malakal mu gace ka Upper Nile.
intyoza.com