Abayobozi b’ibigo by’amashuri biyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”
Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro “ buzamara ibyumweru 52 bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bugamije gukangurira abakoresha umuhanda bose kurwanya impanuka ziwuberamo, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose baganirijwe uruhare bafite mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda barwanya impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga, maze biyemeza kugira uruhare rwo gukomeza gukangurira abanyeshuri bayoboye ubukangurambaga bwa gerayo amahoro.
Ibi babyiyemeje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2019, mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, abakuriye uburezi mu mirenge yose igize igihugu n’abashinzwe uburezi mu turere. Iyi nama ikaba yabereye mu turere twose tugize igihugu.
Ndayisaba Jean Damascene umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mwurire ya II ruherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwurire, akagari ka Bishenyi yavuze ko ikiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda ari ingirakamaro kuko byatumye bakanguka bakumva ko nabo kurwanya impanuka babifitemo uruhare.
Yagize ati “Ikigo cyacu gituriye umuhanda wa kaburimbo, iyo urebye uburyo abana bagenda babisikana n’ibinyabiziga bambuka umuhanda ni ibintu bishobora gutera impanuka kuko tumaze kubura ubuzima bw’abana 3 kubera kutubahiriza amategeko y’umuhanda.”
Yongeyeho ko nyuma yo kwigishwa amategeko na Polisi y’u Rwanda bagiye gushinga itsindi (club) ryo kurwanya impanuka no kuganiriza abanyeshuri uko bakwiye kwitwara mu gihe bakoresha umuhanda ndetse bakibutsa n’abarezi kujya babaganiriza uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri gaturika rwa Kagugu ruherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, Habanabashaka Jean Baptiste yavuze ko aya masomo yabaye ingirakamaro ku bayobozi b’ibigo by’amashuri.
Yagize ati “Nkanjye uyobora abanyeshuri bagera ku 7400 ntabwo wakwambutsa buri munyeshuri cyangwa ngo umuherekeze umugeze mu rugo, bityo dusobanukiwe ko dukwiriye kwigisha abanyeshuri uburyo bwiza bakoresha umuhanda ndetse natwe bakuru hari ibyo tutari dusobanukiwe, kuko twari tuzi ko umuntu mbere y’uko yambuka agomba kureba iburyo n’ibumoso ariko tudasobanukiwe ko umunyamaguru akwiriye kugendera mu gice cy’ibumoso mu gihe akoresha umuhanda.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo guhabwa ibyo biganiro bagiye kuganiriza abarezi k’uburyo mubyo bigisha bazajya bongeramo kwigisha abanyeshuri ibijyanye no kwirinda impanuka zo mu muhanda ndetse no mu gihe bakoranye inama n’ababyeyi bakabakangurira nabo uko bakwiye kwitwara mu gihe bari mu muhanda.
Nizeyimana Emmanuel umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Karwasa giherereye mu karere ka Musanze, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro kuko yatumye hari byinshi asobakirwa harimo kumenya ubusobanuro bwa bimwe mu byapa bikoreshwa ku muhanda, kumenya n’aho umunyamaguru yagenewe kwambukira (zebra crossing).
Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka habaye impanuka yahitanye abana 2 biga kuri iki kigo abereye umuyobozi, bityo ko nyuma yo kwigishwa na Polisi agiye kujya yigisha abana buri gitondo uko bakwiye kwitwara mu gihe bakoresha umuhanda bajya cyangwa bava ku ishuri. Yanongeyeho ko agiye gushyiraho umwarimu uzajya wigisha abana ibyerekeye n’amategeko y’umuhanda nibamara kubona imfashanyigisho izatangwa na Polisi.
Uwizeye Edith umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mushubati riherereye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye yavuze ko ibiganiro bahawe na Polisi ari ingirakamaro kuko byongeye kubakebura mu kumenya inshingano zabo.
Yagize ati “Ishuri nyobora ni rimwe mu mashuri yahawe ibiganiro higishwa abana uko bakwiye kwirinda impanuka zo mu muhanda. Polisi yatwigishije ubusobanuro bwa bimwe mu byapa bikoreshwa mu muhanda n’ibindi.”
Yongeyeho ko basabwe gutanga amakuru y’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, abashoferi bacomokora utugabanya muvuduko n’abatwara ibinyabiziga barengeje umuvuduko wagenwe, ko nibakora gutyo bazaba batanze umusanzu wabo mu kurwanya impanuka.
Bahizi Gerard umuyobozi wa Teacher Training Center (TTC) Gacuba ya II, ikigo giherereye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yashimye ibiganiro byatanzwe na Polisi avuga ko byarushijeho kumwungura ubumenyi yari afite mu bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda, yakomeje asaba n’abandi bayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ubukangurambaga bwa ”Gerayo Amahoro“ ubwabo mu rwego rwo kurwanya impfu za hato na hato.
Muri rusange iyi nama yabaye umwanya mwiza wo gusangiza ubumenyi abayobozi b’ibigo by’amashuri ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu rwego rwo kwimakaza umutekano wo mu muhanda.
intyoza.com