Gasabo: Umugabo afunzwe akurikiranyweho ubwambuzi bushukana
Sindikubwabo Naricisse w’imyaka 34 y’amavuko kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Nzeri 2019, yafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, akurikiranyweho kwambura umuturage amafaranga ibihumbi 500,000frw amwizeza ko azamufasha kubona uruhushya rwa burundu (perimi) rwo gutwara imodoka.
Umuturage wambuwe avuga ko muri Gashyantare uyu mwaka, Sindikubwabo yamubwiye ko hari abapolisi baziranye ndetse ko bamufasha kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka.
Yagize ati “Muri Gashyantare Sindikubwabo yambwiye ko hari abapolisi aziranye nabo bazamufasha kubona perimi y’umukobwa wanjye, ariko nkabanza kumuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500. Narayashatse ndayamuha ntiyampa iyo perimi ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu nari naramubuze mpitamo kubimenyesha inzego z’umutekano.”
Sindikubwabo aremera icyaha akavuga ko yabitewe n’ubukene kuko nta kazi yari afite, akangurira urundi rubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda gutungwa no kwambura abaturage.
Yagize ati “Nabitewe n’ubukene kuko nta kazi nari mfite, ariko ntabwo nari mfite ubushobozi bwo kubona iyo perimi ndetse nta n’umupolisi nari mfite wabimfashamo.”
Sindikubwabo yakomeje akangurira abantu kureka ingeso mbi zo gutekereza gushuka abantu bakabambura ibyabo kuko Polisi y’u Rwanda iri maso. Avuga ko gukora aribwo buryo bwonyinye bwo kubona amafaranga wifunza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego zirimo gukorana bya hafi kugira ngo zifate abandi bantu baba bakoranaga na Sindikubwabo gukora ibyaha nk ‘ibi by’ubwambuzi bushukana.
Yagize ati “Sindikubwabo aravuga ko yashutse uyu muturage gusa, ariko birashoboka ko haba hari abandi yashutse. Turacyakurikirana ngo tumenye ko nta bandi bantu yakoranaga nabo muri ibi byaha cyangwa niba nta bandi bantu yashutse akabambura.”
CIP Umutesi yakomeje akangurira abantu kuba maso bakirinda abantu baza babashuka bagamije kubatwara utwabo ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.
Yagize ati “Bene aba bantu batunzwe no gushuka abaturage bakabambura amafaranga yabo bariho, niyo mpamvu dukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo bafatwe.”
CIP Umutesi yibukije abaturage ko serivisi za Polisi zitagurwa, umuntu ushaka kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga araza agakora ibizamini yabitsinda akaruhabwa nta kiguzi atanze.
Yibukije ko gutanga amafaranga kugira ngo uhabwe serivisi cyangwa kwaka umuntu amafaranga kugira ngo umuhe serivisi bihanirwa mu mategeko y’u Rwanda.
Ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).
intyoza.com