Polisi y’u Rwanda yahaye amasomo igipolisi cya Zambia kiri gutegura abazajya bitabazwa na UN
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda riyobowe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage (Community Policing) ariwe Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo bari mu gihugu cya Zambia ahari kubera inama ku ishingwa ry’umutwe w’abapolisi bo muri icyo gihugu bazajya bitabazwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro ahari umutekano muke. Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2019, ibera mu mujyi mukuru wa Zambia, Lusaka.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’aho umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia IGP Kakoma Kanganja yandikiye mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza amusaba ko yakohereza intumwa (abapolisi) bazobereye mu bikorwa by’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro ahari umutekano muke.
Ubwo hasozwaga iyi nama, CP Bruce Munyambo n’intumwa bari kumwe bagiranye ibiganiro na IGP Kakoma Kanganja. Mu biganiro bagiranye, umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia yashimiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuba yarubahirije ubutumire yamwoherereje . Yaboneyeho gusezeranya mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza ko Polisi ya Zambia izakomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu zombi .
IGP Kanganja yanasezeranyije umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ko bitarenze uyu mwaka azaza gusura u Rwanda.
Yagize ati: “Muzambwirire IGP Dan Munyuza ko namushimiye kuba yarubahirije ubutumire bw’abantu nari namusabye akaba yarabohereje, muzamumbwirire ko bitarenze uyu mwaka nzaza gusura u Rwanda, ubu bufatanye kandi buzahoraho binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byacu(u Rwanda na Zambia).”
Yakomeje avuga ko yishimiye cyane uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu gufasha igihugu cya Zambia mu gushinga umutwe w’abapolisi bazajya bitabazwa mu kugarura amahoro ahabaye umutekano muke.
Yagize ati: “Turishimira uruhare rwanyu (Polisi y’u Rwanda) rutagereranywa ruganisha mu kudufasha gushinga umutwe wa mbere uzajya wifashishwa n’umuryango w’abibumbye mu gutabara ahabaye umutekano muke(FPU). Umusanzu wanyu turawizeye kandi tubaziho ubunararibonye muri iyo mirimo ari nayo mpamvu twabatumyeho ngo muze muduhe ibitekerezo.”
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko CP Bruce Munyambo na CSP Toussaint Muzezayo bazasura ibigo by’amashuri ya Polisi ya Zambia ndetse n’ibindi bikorwa bya Polisi yo muri iki gihugu.
Iyi nama yo gushinga umutwe mushya wa Polisi ya Zambia uzajya ujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye yari iyobowe n’inama nkuru y’imiyoborere mu gipolisi cyo muri Zambia, usibye intumwa zoherejwe na Polisi y’u Rwanda muri iyi nama hari kandi n’itsinda ryaturutse muri leta Zunze ubumwe za Amerika, intumwa z’umuryango w’abibumbye utsura amajyambere(UNDP), ambasade ya Canada muri Zambia ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
intyoza.com