Kigali: Impanuka ebyiri zikomerekeyemo batanu
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri Tariki 17 Nzeri 2019 ahagana ku i saa mbiri, mu Karere ka Nyarugenge mu bice bya Nyamirambo na Rugunga habereye impanuka, abantu batanu bazikomerekeyemo, barimo babiri bikabije n’abandi ubona ko bidakabije cyane urebeye inyuma.
Impanuka ibereye mu Rugunga, ni aho imodoka y’ivatiri igonganye na Moto abari kuri Moto barakomereka barimo uwo bigaragara ko ivi ryangiritse cyane. Ibereye hafi n’ikigo cy’ishuri cya APPE Rugunga kuri Sitasiyo ya Esanse ihari.
Mu gihe umunyamakuru w’intyoza.com yageraga i Nyamirambo imbere y’ahazwi nko kuri Rafiki, asanze abamotari babiri bari bahetse abagenzi bamaze kugongana hakomereka batatu barimo umwe wituye muri Kaburimbo Kasike iva mu mutwe, nawe bigaragara ko yakomeretse bikomeye, aho imbangukiragutabara yahamagajwe bwangu ikamutwara.
Mu mpanuka yabereye kuri Rafiki, uwitwa Muhire Albert wari utwaye Moto RC 366 T waganaga mu mujyi atwaye umugenzi yabwiye intyoza.com ko iyi mpanuka yakomerekeyemo bikomeye umugenzi yatewe n’umumotari mugenzi we wamukatanye, akamwinjirana bagahita bagongana.
Nsanzimana Donat, umumotari wari utwaye Moto RD 497 H yabwiye umunyamakuru ko imvano y’iyi mpanuka yatewe koko no kuba hagati yabo nk’abamotari bagonganye. Gusa avuga ko nubwo yinjiranye mugenzi we nawe ubwe yirukaga cyane mu muhanda.
Icyagaragariye amaso ya benshi ahabereye iyi mpanuka ni abamotari basabwaga gutanga umwanya aho impanuka yabereye ariko bagasa nk’abavuniye amatwi mo ibiti. Bari benshi bahuzuye ariko abapolisi babingingiraga gutanga akanya nti bumve, kugera n’aho bamwe bashakaga kunyuraho kandi babona impangukiragutabara n’abashinzwe ubutabazi bari mu kazi katatuma uhita ubona aho unyura.
Nta minsi irenga itatu ishize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asabye ko ikibazo cy’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zikangiza byinshi hashakwa uburyo zikumirwa. Ni ugutegereza ingamba zidasanzwe zizifashishwa zikagabanya izi mpanuka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com