Abanyeshuri bari mu masomo y’abofisiye bakoze urugendo shuri
Kuri uyu Gatatu tariki ya 02 Ukwakira 2019, itsinda ry’abapolisi b’abofisiye 36 barimo batatu baturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo n’undi umwe waturutse mu gihugu cya Tchad bari mu masomo agenewe abofisiye(Police Junior Command and Staff Course) mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherere mu karere ka Musanze. Aba banyeshuri bakoze urugendo shuri rw’umunsi umwe basura zimwe mu ngoro z’amateka y’u Rwanda.
Uru rugendo rugize amwe mu masomo biga, bakaba basuye inzu ndangamurage y’amateka yo kubohora igihugu iherereye ku murindi w’intwari mu karere ka Gicumbi ndetse n’inzu ndangamurage y’urugamba rwo kurwanya Genoside iherereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko.
Uru ruzinduko rwari rufite insanganyamatsiko igira iti:”Gukunda igihugu nk’ihame ry’amahoro n’umutekano birambye”.
Muri uru rugendoshuri aba banyeshuri bari bayobowe n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi (NPC), Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu.
Aya mahugurwa y’abapolisi b’abofisiye, agize icyiciro cya gatandantu (6), biteganyijwe ko azamara amezi ane (4).
Aya mahugurwa ni amwe mu yashyizweho n’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda akaba agamije kongerera ubushobozi bw’abakozi ku rwego rwisumbuye (middle level commaders) bakanabihuza no kongera ubunyamwuga mu kazi ka gipolisi.
intyoza.com