Kamonyi: SEVOTA yagabiye imiryango 130 amatungo magufi inatanga isakaro ry’ibiraro
Ku munsi wahariwe kuzirikana umugore wo mucyaro wizihirijwe mu Murenge wa Ngamba ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019, umuryango SEVOTA waremeye imiryango 130 uyigabira amatungo magufi n’isakaro ry’ibiraro. Iyi miryango yanashyikirijwe umurama w’imbuto zitandukanye.
Godeliva Mukasarasi (Benshi bita Mama mukuru) washinze uyu muryango kuwa 28 Ukuboza 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko uyu muryango wavutse mu rwego rwo kongera gufasha Abanyarwanda kubana mu mahoro. Kuremera iyi miryango 130 itishoboye ngo biri mu rwego rwo kubafasha gutera intambwe y’iterambere rirambye bakagira imibereho myiza bita ku buhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.
Mu gutanga iyi nkunga umuryango SEVOTA wageneye iyi miryango, Mukasarasi yagize ati“ Turaha imiryango 130 amatungo magufi, kubera ko itungo ritagomba kubana n’abantu mu nzu turabaha n’amabati yo gusakaza ikiraro kuburyo bagira ikiraro gitunganye itungo rigafatwa neza rikazabasha gutanga umusaruro. Uretse amatungo turabaha n’umurama w’imboga zirimo; Amashu, Beterave na karoti, byose mu bufatanyabikorwa bwa 1% by’inkunga ya FAO, aho twizera ko mu mpera z’uyu mwaka bizaba byatanze umusaruro”.
Mukasarasi, akomeza avuga ko nka SEVOTA baharanira ko buri muryango Nyarwanda ubamo umutekano, ukabamo amahoro ari nabyo nkingi y’iterambere. Avuga kandi ko baharanira ko u Rwanda nk’Igihugu cyaranzwe n’amacakubiri kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda ya Ndumunyarwanda itera imbere kandi igashinga imizi bahereye ku matsinda ari muri uyu muryango wa SEVOTA.
Mukasarasi, asaba buri munyarwanda kuva ku muto kugera ku bakuze ko buri wese aharanira gusakaza urukundo n’amahoro aho atuye, mu baturanyi, aho agenda n’aho akorera, by’umwihariko buri wese agakora agamije kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ryiza ry’Igihugu.
Umuryango SEVOTA, ukora cyane ku guhuza abanyarwanda muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ubakangurira kubaka urukundo n’ubumwe muribo, kwimakaza muribo gahunda ya Ndumunyarwanda, kubaka umuryango Nyarwanda hagamijwe kubaka amahoro arambye mu muryago.
By’umwihariko, mu Karere ka Kamonyi umuryango SEVOTA ukorana n’abari basigaye ari imfubyi za Jenoside bagashaka. Benshi muri bo bagashaka abo badahuje amateka ya Jenoside; rimwe na rimwe muri izo ngo zikarangamo amakimbirane n’ihohoterwa ndetse n’ibikomere n’ihungabana. Ibi bikorwa bireba ingo zirenga 100 mu mirenge ya Gacurabwenge, Musambira, Karama na Rukoma mu mushinga wiswe ” IWACU NI AMAHORO” mu bufatanye na Kvinna till Kvinna.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana wifatanije n’Abanyakamonyi by’umwihariko Abanyengamba kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana umugore wo mucyaro, yashimye ibikorwa bya SEVOTA mu banyarwanda, avuga ko ubwabyo byivugira kuko bafitanye igihango cy’ibyo yabakoreye. Avuga ko umuryango ufite ibibazo bituma udatekana ntubashe no gutera imbere.
SEVOTA, Ni umuryango wahawe igihembo cy’ubutwari mu 1996 I geneve ho mu Busuwisi ko wafashije umugore wo mu cyaro gukira ibikomere by’inkurikizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kugira uruhare mu iterambere. Aha ni naho batangiye kujya Bizihiza umunsi mukuru wahariwe kuzirikana umugore wo mu cyaro.
Mu turere 11 umuryango SEVOTA ukoreramo hari; Kamonyi ( ari naho wavukiye), Muhanga na Nyanza two mu Ntara y’Amajyepfo, Bugesera na Kirehe two mu Ntara y’Uburasirazuba, Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo two mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Rubavu Ngororero ho mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abagenerwabikorwa b’uyu muryango SEVOTA aho ukorera muri utu turere, abakuze bari mu ngo 1750 babarizwa mu matsinda y’ubufashanye n’ubufatanye mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, mu bimina ndetse bamwe muri bo mu gaseke k’Amahoro basura abatagira bene wabo, aho keshi babasura babyaye cyangwa se bafite ibibazo. Urubyiruko n’abana bangana na 2021 aho babarizwa mu ma kalabu ( Clubs) y’Amahoro n’iterambere.
SEVOTA, ifite abanyamuryango 31 barimo Abagore 22 n’abagabo 9 bose bafite ubumenyi n’ubunararibonye bunyuranye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com