Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bambitswe imidali
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019, umuryango w’abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Ni imidali ishimangira ubwitange buranga aba bapolisi mu gushimangira ituze, umutekano n’amahoro muri iki gihugu.
Abapolisi bambitswe imidari bari mu mutwe ushinzwe kurinda inkambi y’impuzi ziri ahitwa i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira.
Madamu Hazel Dewet uyobora intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri kariya gace ka Malakal niwe wari umuyobozi mukuru muri uyu muhango ndetse ni nawe wambitse aba bapolisi b’u Rwanda imidali.
Hari kandi umuyobozi ushinzwe imikorere y’apolisi b’umuryango w’abibumbye bakorera muri icyo gihugu (UNPOL Chief of Staff), Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangonga yari anahagaraiye umuyobozi wa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo, hari n’umuyobozi wa polisi ya Loni ikorera mu gice cy’Amajyaruguru ya Sudani y’Epfo Brig. Gen Johnson Akou Adjei Koffi, hari kandi komiseri wa Polisi ya Sudani y’Epfo mu gace ka Malakal Maj. Gen Chol Atem, hari kandi abayobozi batandukanye bayoboye imitwe y’ intumwa zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse n’abayobozi bo muri iki gihugu.
Ni umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo akarasisi, imyitozo ngorora mubiri ndetse n’imbyino gakondo ziranga umuco nyarwanda zabyinwe n’abapolisi b’u Rwanda bari bagiye kwambikwa imidali.
Madamu Dewet yashimiye abapolisi b’u Rwanda ubunyamwuga bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu gushyigikira isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Sudani y’Epfo. Yashimangiye cyane uruhare rw’abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ikiciro cyabo cya Gatatu (RWAFPU-3).
Yagize ati: ”Iki ni ikimenyetso cy’uko umurimo wo kubungabunga amahoro atari uw’abagabo bonyine, kwitanga mutizigama kwanyu byagaragaje ko mwateguwe bihagije kandi bitera umuhate abantu kuba bakwihanganira ibihe byose banyuramo, byakuyeho impungenge z’uko mutakuzuza neza inshingano zanyu, mwabikoze neza kandi n’ubunyamwuga buhebuje ndetse no mubihe wabonaga ko bigoye.”
Yakomeje avuga ko imidali bambitswe isobanuye umuhate mu guhuza abaturage ba Sudani y’Epfo no kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Avuga ko umuryango w’abibumbye ushimishwa n’umurava w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga.
ACP Barthelemy Rugwizangoga yashimiye Leta y’u Rwanda k’uruhare rwayo mu kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse no kuziba icyuho cy’uburinganire cyari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Yashimiye abapolisi bambitswe imidali ku bwitange no kubaka icyizere mu bo bari bashinzwe kurindira amahoro, anabashimira ibikorwa bitandukanye bagenda bageza ku baturage, birimo kurwanya ihohotera rikorewa abagore, gucunga umutekano ndetse n’ibindi bikorwa bya kiremwamuntu bagenda bagaragaza.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambwitswe imidali, ACP Paul Gatambira yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, Leta ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’iki gihugu ku bufatanye bagaragarije umutwe ayoboye kugira ngo ushobore kugera ku nshingano zawo.
Yagize ati:”Nagira ngo mvuge ko bitari koroha iyo tutagira ubufasha bwanyu, kudutera ingabo mu bitugu, ubufatanye bwanyu ndetse n’inama zanyu byaradufashije cyane tubasha gukora neza inshingano zacu”.
Yakomeje avuga ko bahakuye ubunararibonye mu bintu bitandukanye no gushobora gukemura ibibazo bitari byitezwe ndetse no guhangana n’imbogamizi, ibintu bizanabafasha nibasubira mu gihugu cyabo ndetse n’ahandi bazakenerwa.
ACP Gatambira nanone yashimiye abapolisi bambitswe imidali kubera ubunyamwuga bwabaranze, umuhate, gukorera hamwe nk’ikipe ndetse no gukora cyane. Yanashimiye cyane abaturage bo mu gace ka Malakal k’ubufatanye bwabo mu bikorwa byo kubabungabungira amahoro.
Uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro muri aka gace ka Malakal wakagezemo mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2018, aho bafite inshingano zo kurinda abaturage bagera ku bihumbi 32 ( 32,000) bakuwe mu byabo n’intambara. Usibye kubarindira amahoro babagezaho ibikorwa bitandukanye by’isuku n’indi mibereho myiza.
intyoza.com