Nyagatare: Abapolisi n’abaturage bateye ibiti ku buso bwa hegitari ebyiri
Kuwa kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ishyamba ku buso bungana na hegitari 2, hatewe ibiti bigera ku bihumbi bibiri.
Ibi biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yatangiye muri 2017 aho yiyemeje kujya igira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije binyuze mu gutera amashyamba.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’amashyamba mu murenge wa Gatunda, Mberabagabo Eriya nyuma y’iki gikorwa yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ikora ibishoboka byose mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ryabo harimo n’uruhare igira mu kurengera ibidukikije.
Yagize ati: “Ntitwabura gushimira Polisi yadufashije gutera ibi biti, turabizi ko igira akazi kenshi ko gucunga umutekano ariko bashatse umwanya baza kudufasha iki gikorwa cyo kurengera ibidukikije”.
Yakomeje asaba abaturage kuzafata neza ibiti byatewe kuko byagaragaye ko hari igihe basubira inyuma bakabyangiza baragiramo amatungo cyangwa bakabitema bajya kubicana.
Yakomeje agira ati:”Ni inshingano zacu gutera ibiti ariko tugomba kubirinda no kubifata neza mu rwego rwo kurengera ibidukikije twirinda ubutayu bushobora kubaho biturutse ku kwangiza amashyamba. Gutera amashyamba kandi bizatuma Leta ishobora kugera ku ntego zayo zo kurengera ibidukikije.”
Umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Gatunda, Assistant Inspector of Police (AIP) Isabella Izabiriza yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kurengera amashyamba ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Gutera ibiti no kurengera ibidukikije ni bimwe mu bikorwa biteza imbere igihugu, tugomba gukomeza kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibidukikije muri rusange”.
Yakomeje akangurira abaturage gukomeza kwirindira umutekano bakajya batangira amakuru ku gihe, igihe hari abantu babona bakora ibikorwa bibi bihungabanya umutekano.
Gutera amashyamba ni igikorwa kiri muri gahunda za Leta. Mu mwaka wa 2017 Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’iyari Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, aya masezerano agamije ubufatanye mu guteza imbere ibidukikije binyuze mu gutera amashyamba.
intyoza.com