Polisi irakangurira abanyarwanda kwitondera inzuzi, ibiyaga n’imigezi muri ibi bihe by’imvura
Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko impfu zituruka ku kurohama mu mazi ari zimwe mu bihitana abatuye isi, aho 0.7 % ari abantu bapfa bazize kurohama mu mazi buri mwaka. Ibihugu bikennye nibyo byibasirwa n’iki kibazo kuko imibare igaragaza ko 97% ari abantu baturuka mu bihugu bikennye bapfa bazize kurohama mu mazi.
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu Rwanda imibare y’abapfa barohamye mu mazi mu mwaka ushize wa 2018 yagabanutse ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2017 kuko wagabanutseho 32% bitewe n’uko hakajijwe ubukangurambaga mu baturage kuri iki kibazo.
Nubwo bimeze bityo ariko, muri iyi minsi y’imvura y’umuhindo hongeye kugaragara impfu zitandukanye ziturutse ku mpanuka zo kurohama mu mazi. Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019 mu turere twa Nyagatare, Nyanza, na Gakenke hagaragaye izi mpanuka aho abantu bagiye batwarwa n’inzuzi n’imigezi ahanini biturutse ku mvura nyinshi irimo kugwa muri iyi minsi.
Mu karere ka Nyagatare, Ahishakiye Samuel w’imyaka 12 yarohamye mu mugezi w’Umuvumba ubwo yari yagiye gutashya inkwi, Nkuriza Laurent w’imyaka 60 yatwawe n’umugezi witwa Busogwe uri mu karere ka Nyanza naho Hakizimana Edouard yaguye mu mugezi uri hagati y’umurenge wa Rushashi na Gashenyi mu karere ka Gakenke.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera arakangurira abanyarwanda muri rusange kwitonda cyane muri ibi bihe by’imvura bakirinda kwambuka imigezi uko biboneye ariko cyane cyane ababyeyi barasabwa kwita ku bana. Abanywa inzoga barakangurirwa kwirinda kunywa nyinshi igihe bazi ko mu nzira ibacyura bambuka imigezi kuko hari ingero zagiye zigaragara z’abatwawe n’imigezi bitewe n’ubusinzi.
Yagize ati: “Turakangurira abantu kwitonda cyane no kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko byahuriranye n’ibihe by’imvura nyinshi. Abana bashobora kwinyabya bakava mu rugo bakajya gukinira mu mazi, imigezi n’inzuzi bikaba byabatwara. Abantu kandi barakangurirwa kwirinda gupima uburebure bw’amazi bakoresheje ikirenge, ukavuga uti reka nkandagiremo ndebe uko hareshya”.
Byamaze kugaragara ko inshuro nyinshi abana barohoma mu mazi biturutse ku kuba boherejwe n’ababyeyi babo kuvoma bonyine cyangwa gutashya inkwi bagerayo bakigira gukinira muri ayo mazi cyangwa se ikabatwara kubera kuzura.
Umuvugizi wa Polisi kandi aributsa abakoresha ubwato buri gihe kubujyamo bambaye amajaketi yabugenewe, bakirinda kandi kwishora mu mazi mu gihe babona hariho imvura nyinshi cyangwa n’imiyaga myinshi ishobora gutuma ubwato burohama.
intyoza.com