Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abakoresha abana imirimo itabagenewe
Ibi bibaye nyuma y’aho mu bice bitandukanye by’igihugu Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakoze ibikorwa byo kurwanya abakoresha abana mu mirimo itandukanye, kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu mu cyumweru dusoza tariki ya 06-07 Ukuboza 2019 mu turere twa Rutsiro, Karongi na Kamonyi hagaragaye abana bagera kuri 12 barimo gukoreshwa imirimo itandukanye itajyanye n’imyaka yabo.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abanyarwanda muri rusange kurwanya ikoreshwa ry’abana ndetse igasaba ko abantu bose bahagurukira rimwe bakarengera abana hubahirizwa uburenganzira bwabo
Hari abantu batatu bafashwe barimo gukoresha abana mu bucukuzi bw’amabuye ya kariyeri, mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari abana batundaga ibisheke mu mirima, abandi basanzwe mu ngo bakoreshwa imirimo itandukanye.
Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Rusebeya umugore witwa Nyirazamu Donatha inzego z’umutekano zasanze akoresha abana umunani aho bikoreraga amategura ndetse bakora indi mirimo yo mu rugo.
Abandi bana bari mu kigero cy’imyaka 12, 15 na 17 bakuwe mu birombe by’amabuye y’agaciro aho bakoreshwaga mu mirimo y’ubucukuzi, mu birombe biri mu murenge wa Rugarika, mu karere ka Kamonyi, barakoreshwaga n’uwitwa Mazimpaka Emmanuel ufite imyaka 39, akaba yarashyikirijwe ubutabera.
Ni mu gihe umuturage witwa Secumu Justin ufite imyaka 32 yafatiwe mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, iwe mu rugo yakoreshaga umwana w’umukobwa w’imyaka 12, uwo mwana yanakoreshwaga mu bucuruzi bwa z’avoka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aravuga ko ibikorwa byo kurwanya abantu bakoresha abana bitazahagarara.
Yagize ati: “Ntituzahwema kurwanya umuntu uwo ariwe wese ukoresha abana, ahohotera uburenganzira bwabo ndetse arimo kubangiriza amahirwe yabo y’ejo hazaza. Nta mwana uri munsi y’imyaka 18 ugomba gukoreshwa imirimo yo mu rugo cyangwa mu bindi bikorwa bivunanye, hari abana benshi bagaragaye mu mirima y’ibisheke, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari abikoreraga imitwaro bayijyanye ku masoko abandi bagaragaye bakoreshwa imirimo yo mu ngo ndetse no kuragira amatungo ku gasozi”.
Yakomeje akangurira ababyeyi ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange ko uburere bw’abana ndetse no kurengera uburenganzira bwabo ari uruhare rwa buri muntu.
Yagize ati: “Buri munyarwanda afite uruhare mu burere bw’abana ndetse no kubungabunga uburenganzira bwabo, bariya bana bakoreshwa n’abaturanyi bacu, imirimo bayikorera ahagaragara nko ku masoko, turasaba buri muturarwanda wese kujya yihutira gutanga amakuru igihe abonye umuntu uhohotera uburenganzira bw’umwana”.
CP Kabera yaboneyeho kwibutsa abana ko muri ibi bihe by’ibiruhuko bagomba kujya bafasha ababyeyi babo mu turimo two mu rugo ariko ababyeyi batabyuririyeho ngo bakoreshe abana imirimo yose yo mu rugo ndetse n’itajyanye n’ubushobozi bwabo.
Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu rwanda, ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.
Uramutse ubonye umwana ukoreshwa imirimo ivunanye wahamagara imirongo ya telefoni ya polisi itishyurwa ariyo 112 cyangwa 116.
intyoza.com