Papa Francis yasabye imbabazi nyuma yo gukubita umugore urushyi mu ruhame
Umushumba wa Kiriziya Gatolika, Papa Francis yemeye ko yananiwe kwihangana ubwo umwe mu bakirisitu w’umugore yamukururaga bigatuma afatwa n’uburakari akamukubita urushyi. Ibi Papa yakoze yabisabiye imbabazi nubwo byatunguye benshi.
Gukubita uyu mugore urushyi byabaye ubwo abakirisitu Gatolika bari mu rugendo rutagatifu ku kibuga kititiwe Mutagatifu Petero I Roma, umugore akaza gufata Papa ukuboko akamukurura ubwo yatambukaga hafi no kumutura hasi.
Papa Francis, yarimo asuhuza abana n’abandi bari bateraniye muri iki kibuga hanyuma agiye, umugore umwe mu bari aho amufata ukuboko arakurura n’ingufu nyinshi.
Ibyakozwe n’uyu mugore byatumye Papa agerageza kumwikura bikanga, ahita amukubita urushyi ku kaboko ababaye aribwo umugore yamurekuye. Papa yaje nyuma kwemera ko kwihangana byanze, yemera ko nawe ashobora gucumura nk’ikiremwamuntu nk’abandi.
Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Papa yagize ati “ Kenshi biranga ko twihangana. Nanjye birashoboka kunshyikira. Nicyo gituma nsabye imbabazi kubyabaye iri joro”.
Ibyakozwe na Papa Francis, byatangaje benshi kuko imbere y’aho, mu gihe yashyikirizaga ijambo ryo kwifuriza Abakirisitu umwaka mushya yari yamaganye ihohoterwa rikorerwa abagore.
Munyaneza Theogene / intyoza.com