Kamonyi: Umunsi wa Siporo rusange no kuyitangiza mu mashuri byari ibicika(amafoto)
Kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 mu mbuga y’Akarere ka Kamonyi hakorewe Siporo rusange, yitabirwa n’imbaga y’abaturage n’abanyeshuri baturutse mu mirenge ya Gacurabwenge, Runda, Rugalika Musambira n’ahandi. Wanabaye umunsi wo gutangiza iyi Siporo mu mashuri, haba amarushanwa, hatangwa n’ibihembo bitandukanye.
Muri iki gikorwa cya Siporo rusange no kuyitangiza mu mashuri ku rwego rw’Igihugu, abitabiriye bapimwe ku bushake indwara zitandura (Tension arterielle, Body Mass Index…). Ibi byo gupima indwara zitandura byakozwe ku bufatanye n’ibitaro bya Remera-Rukoma.
Iyi gahunda, yahuriranye n’isuzuma ku mikorere n’imikoreshareze ya Siporo rusange mu turere tugize Intara y’amajyepfo ryakozwe n’abakozi n’Intara. Abagize itsinda ryaturutse ku Ntara ryari riyobowe na Kabera Vedaste (Kaveda) ushinzwe imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage, aho bifatanije n’Abanyakamonyi muri iyi Siporo rusange.
Mu butumwa bwahawe abitabiriye iyi Siporo, Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yibukije ko Siporo ari ubuzima, asaba abaturage gukomeza kwitabira iyi myitozo no kubikangurira abandi hagamijwe kurinda ubuzima bwabo.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, mu butumwa yatanze yagarutse ku bukangurambaga bwa gahunda ya “Gerayo Amahoro”, aho yakanguriye abantu kumenya gukoresha neza umuhanda, birinda impanuka n’ikindi cyose cyatuma ufashe urugendo atagera iyo agiye amahoro.
Dr Jaribu Theogene, umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Remera-Rukoma yagarutse ku kamaro ko gukora Siporo, abwira abayitabiriye ibyiza byayo mu kurinda ubuzima bw’umuntu zimwe mu ndwara n’ibindi bishobora kuwibasira bitewe no kudakora siporo.
Uyu munsi kandi wa Siporo rusange, waranzwe no gutangiza Siporo mu mashuri ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2020, aho mu karere ka Kamonyi byitabiriwe na Padiri Gatete Innocent, umuyobozi wa Federation ya Siporo mu mashuri.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yagarutse cyane ku gushishikariza abanyeshuri kwitabira Siporo by’umwihariko imikino bityo bakagaragaza impano bifitemo ari nako baziteza imbere.
Mu gukora iyi Siporo rusanjye, igikundi kimwe cyaturutse mu isantere y’ubucuruzi ya Nkoto, ikindi gituruka ku Kamonyi bose bahurira mu mbuga y’Akarere ka Kamonyi bakomereza imyitozo hamwe mbere yo kujya mu bindi bikorwa twavuze hejuru. Hatanzwe ibihembo bitandukanye ku bantu bitwaye neza mu kwitabira Siporo no kuyishishikariza abandi, hanahembwa amakipe yakinnye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com