Nyaruguru: Niba nta muturage uza gufata ku mishahara yabo, nabo ntibagafate ibyabo-Meya Habitegeko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu ho mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 21 Gicurasi 2020 araye mu gihome. Akurikiranweho kunyereza iby’abaturage birimo imbuto n’ifumbire. Umuyobozi w’aka karere mu butumwa bwe, asaba ko ntawe ukwiye gukora ku by’abaturage mu gihe bo bataza gukora ku mishahara yabo.
Kanyarwanda Eugene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu ho mu karere ka Nyaruguru niwe washyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB ngo akurikiranweho ibyaha acyekwaho byo kunyereza ibyagenewe rubanda birimo imbuto n’ifumbire nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yatangarije intyoza.com ko uyu mu Gitifu, akurikiranweho ibijyanye no kunyereza imbuto y’ibirayi ndetse n’ifumbire byagenewe abaturage. Avuga ko hari ibikiri mu iperereza bijyanye n’ibyo uyu mu Gitifu akurikiranweho.
Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yabwiye umunyamakuru ko nta muyobozi ukwiye gukora ku byagenewe abaturage mu gihe nta muturage ukora ku mushahara w’umuyobozi.
Ati“ Ubutumwa ni ukwirinda gukora ku by’abaturage. Niba nta muturage uza gufata ku mishahara yabo, nabo ntibagafate ku byabo”.
Muri aka karere, uretse uyu mu Gitifu w’Umurenge wa Kivu, hari abandi bakozi bashinzwe iby’ubuhinzi-ba agoronome batatu; uw’umurenge wa Kivu, uw’Umurenge wa Nyabimata ndetse n’uw’Umurenge wa Ruheru, bose baherutse gutabwa muri yombi muri uku kwezi kwa Gicurasi. Bakurikiranyweho ibijyanye n’imbuto y’ibirayi, ifumbire, ishwagara.
Munyaneza Theogene / intyoza.com