Rubavu: Ukekwaho gucuruza urumogi yafatanwe udupfunyika 3,000 twarwo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe mu kagari ka Rusigari mu mudugudu wa Bisizi yafashe uwitwa Saidi Alphonse acuruza urumogi. Yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitatu, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Saidi yafashwe n’abapolisi bo mu mutwe wa Polisi ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU).
Ati“Abaturage nibo batanze amakuru, saa mbiri za mugitondo babimenyesheje abapolisi bahita bajyayo basanga arimo kurucuruza bamusatse mu nzu basangamo igipfunyika kirimo udupfunyika 3000 tw’urumogi”.
Saidi amaze gufatwa yavuze ko afite mukuru we uba mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ari nawe urumuzanira agasubirayo undi we agakora icyo kurucuruza mu baturage bo mu Rwanda. Muri uru rugo akaba atari ubwa mbere hagaragaye urumogi kuko hari na mukuru wa Saidi Alphonse ufunzwe kubera kurucuruza.
CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru ariko anakangurira abantu gushaka ibindi bakora bakirinda ibishobora kubafungisha.
Ati“Turashimira abaturage bakomeje kudufasha kurwanya ibiyobyabwenge tunakangurira abandi gukomeza kuduha amakuru. Abantu turabashishikariza gukora imirimo idafite aho ihuriye n’ibyaha kuko irahari, ibikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge bihanirwa n’amategeko bagomba kubireka”.
Yakomeje avuga ko usibye no kuba bihanirwa n’amategeko bibangiriza ubuzima ndetse bikaba intandaro y’ibindi byaha.
Saidi Alphonse nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com