Nyamagabe: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2021A, umwihariko n’imbuto y’ibishyimbo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2020, nibwo abaturage b’Imirenge ya Gasaka, Cyanika na Kibilizi bazindukiye mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2021A gitangirizwa mu gishanga cya Muzirantwago kuri site ya ‘Uwurutare’.
Ni igikorwa cyatangijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu Kabayiza Lambert, ari kumwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka Karere Mujawayezu Prisca.
Muri iki gihembwe cy’ihinga 2021A hatewe imbuto y’ibishyimbo bya mushingiriro, abaturage bavuga ko nubwo bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus bitababujije guhingira igihe bagendeye ku makuru bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi mu Karere.
Aba baturage bavuga ko biteguye kuzabona umusaruro ushimishije kuko baboneye imbuto ku gihe ndetse n’ifumbire, aho bavuga ko mbere wasanganga bategereza imbuto n’ifumbire ariko bikabageraho igihe cyararenze.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu Karere ka Nyamagabe Kabayiza Lambert, avuga ko umwihariko uri muri iki gihembwe cy’ihinga 2021A ari uko wasanganga imbuto igomba gutumizwa hanze n’ifumbire bigatinda, ariko kuri ubu ngo imbuto ikaba yaratunganirijwe mu Rwanda, igerera igihe ku baturage.
Yagize Ati:”Ubuhinzi buhorana umwihariko kuko ntarindi koranabuhanga tuzakoresha, gusa umwihariko muri uyu mwaka ni ukongera ubuso bwahingwagaho nibura butari munsi ya hegitare zirenga ibihumbi bibiri nshyanshya”.
Akomeza ati” Nk’ubu twategerezaga imbuto z’ibigori zaturukaga hanze ari uyu mwaka tuzagerageza imbuto zatunganyirijwe mu Rwanda, ubu turi mu ikungira ni igihe cy’ibishyimbo kuko nicyo gihingwa cyatoranijwe, ariko tuzakomereza ku bindi bihingwa ngandurarugo nk’ibirayi n’ibigori, ubu twari dusaruye ibigori, ubu rero twahereye ku bishyimbo tuzakurikizaho nahandi”.
Kabayiza yongeraho ko usibye imirenge yatangirijwemo iki gikorwa hari n’indi bateganya kubikoreramo kuko nko mugishanaga cyitwa Mushishito gihuza Umurenge wa Uwinkingi na Kibirizi byamaze kumera aho ibishyimbo byatangiye kugereka.
Igishanga cya Muzirantwago gihuriweho n’Imirenge itatu, aho abaturage bahuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe hagamijwe kongera umusaruro ukomoka k’ubuhinzi.
Nyamagabe ni kamwe mu turere turangwa n’imisozi miremire aho abaturage baho abenshi batunzwe n’ubuhinzi bakaba bahinga ibihingwa byiganjemo, Ibigori, Ibishyimbo, Ibirayi, n’ibindi bihingwa ngandurarugo. Nyamagabe kandi hakaba habarizwa uruganda rutunganya Icyayi rwa Kitabi rufasha abahinzi bacyo muri aka Karere.
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza