Zimbabwe: Umusore yarongoye Nyina amutera inda. Ati“ Niteguye kwishyura inkwano data yasize”
Uyu mugore n’umuhungu we, bavuga ko urukundo rwabo rwaje gukura kugera aho babana nk’umugore n’umugabo. Uyu mubyeyi, Betty Mbereko akomoka i Mwenezi muri Masvingo mu gihugu cya Zimbabwe, ubu atwite inda y’amezi 6 akaba ategereje umwana w’umuhungu we. Avuga ko yishimiye kurongorwa n’umwana we yatanzeho umutungo amurihira amashuri, ko ntawe bikwiye gutera ikibazo. Uyu mwana we ari nawe mugabo we, avuga ko yiteguye kurangiza ideni ry’inkwano se atatanze kuri Nyina.
Madamu Mbereko ufite imyaka 40 yabaye umupfakazi mu myaka 12 ishize akaba kuri ubu abana n’umuhungu we Farai Mbereko w’imyaka 23. Yemeje ko atwite inda y’amezi atandatu kandi ko yumva ari byiza kuba yarahisemo kurongorwa n’umuhungu we, kuko adashaka kurongorwa na barumuna b’umugabo we wapfuye akavuga ko bahora bamubwira ko bamwifuza.
Mu cyumweru gishize, Betty yatunguye urukiko rw’umudugudu ubwo yavugaga ku by’umuhungu we yatangaje ko ibi byatangiye imyaka itatu ishize kandi ko nyuma yo gukoresha amafaranga menshi yohereza Farai ku ishuri nyuma y’urupfu rw’umugabo we, yumva afite uburenganzira ku mafaranga ye kandi ko ntawundi ugomba kubyivangamo.
Ati: “Dore, narwaniye njyenyine kohereza umuhungu wanjye ku ishuri kandi nta muntu wigeze amfasha. None urabona ko umuhungu wanjye akora ubwo se uranshinja ko nakoze nabi. Yabwiye inama y’urukiko rw’umudugudu ati: “Reka nishimire ibikomoka ku icyuya cyanjye.”
Umuhungu we, Farai yavuze ko yiteguye kurongora nyina kandi ko azishyura amafaranga y’inguzanyo se yari yarasize atishyuye sekuru.
Ku bwe, “Nzi ko papa yapfuye atarangije kwishyura inkwano kandi niteguye kubyishyura,”. Ati: “Nibyiza kumenyekanisha ibyabaye kuko abantu bagomba kumenya ko ari njye watumye mama atwita. Nubwo kurundi ruhande bazamushinja icyaha cy’ubusambanyi.”
Source: www.mzansinews.com
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza