Ubushakashatsi bwerekanye ko imbwa ishobora kugukunda, ariko ntikunde kubona mu maso hawe
Ushobora gutekereza ko imbwa yawe yishimiye kubona mu maso hawe, ariko ubushakashatsi bwashyizwe hanze bwerekana ko idakunda kubona mumaso yawe na agato. Ubushakashatsi, bwasohotse mu kinyamakuru cya Neuroscience, bwerekana ko imbwa zidakunda kureba mu maso y’abantu.
Binyuze muri MRI scan y’abantu n’imbwa zireba videwo, yaba abantu n’imbwa – abahanga bo muri Hongiriya bamenye ko mu gihe abantu bafite agace kihariye k’ubwonko kamurika iyo hagaragaye isura, imbwa yo ntabwo ariko bimeze. Imbwa n’abantu, ariko, bafite agace k’ubwonko gatera iyo umwe mu bagize ubwoko bumwe aje.
Muri email ye, umwe mu banditsi witwa Attila Andics, umushakashatsi w’imyitwarire y’inyamaswa muri kaminuza ya Eötvös Loránd i Budapest, yagize ati: “Isura ni ingenzi mu itumanaho ry’abantu… kandi ubwonko bw’abantu nabwo bwihariye mu maso.” Ariko ibyo ntibigaragara nk’inshuti magara y’umuntu.
Andics yavuze ko imbwa zita ku maso y’abantu. Ati: “zisoma amarangamutima biturutse mu maso, ariko ibindi bimenyetso by’umubiri bisa nkaho bitanga amakuru amwe kurizo.
Mu yandi magambo, imbwa zishobora kubona mu maso hacu, ndetse no mu byiyumvo kuri zo, ariko zikoresha andi makuru yose, nk’ururimi n’amajwi, kugira ngo zimenye icyo turimo gukora. Ku rundi ruhande, abantu baha agaciro cyane ibyo babona mu maso gusa.
Kugira ngo barebe niba abantu n’imbwa bareba kimwe, Andics na bagenzi be bashakishije abantu 30 n’imbwa 20 zari mu muryango. Mu bushakashatsi, buri muntu na buri mbwa yaryamye mu mashini ya MRI mu gihe yerekanaga urukurikirane rwa videwo y’amasegonda abiri: ubushakashatsi bwerekanye amashusho atandukanye kuri buri ruhande. Kubona imbwa iguma muri scaneri ya MRI ni kibazo kubera urusaku.
Imbwa zikoresha kandi itumanaho ry’imiti kurusha abantu. Impumuro yindi mbwa izagaragaza niba iyo mbwa ishobora gushimisha ngenzi yayo.
Source: nbcnews
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza