Kamonyi: Guverineri Kayitesi yasabye ko amategeko akazwa mu kurengera ishyamba rya Kanyinya
Guverineri Kayitesi Alice, yavuze ibi kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020, mu gikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti ibihumbi 5 ku musozi wa Kanyinya wo mu Murenge wa Rukoma, aho ibikorwa bya muntu byangije ishyamba ryari rihasanzwe. Ni umuganda wateguwe na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byayo ngaruka mwaka biba bigamije kwegera abaturage mu bufatanye bw’urugamba rwo gukumira no kurwanya ibyaha.
Nyuma yo gutera ibi biti, abaturage n’inzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa bahawe ubutumwa bwo gufasha mu gutuma iri shyamba ritazongera kwangizwa n’ibikorwa bitandukanye bya muntu, hasabwa ko n’amategeko akazwa mu kuririnda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye ko hakazwa ingamba n’amategeko mu kurinda iri shyamba kwangizwa. Avuga ko ibikorwa bya muntu byabangamiye iri shyamba rya Kanyinya, ariko kandi ngo n’ingaruka n’ubundi zo kwangirika kwaryo zikaba zarageze ku baturage ari nabo baje gusaba ubuyobozi ko bwabafasha mu kongera kuritera kuri uyu musozi wasaga n’uwambaye ubusa.
Mu kurinda ko iri shyamba by’umwihariko ibiti byatewe byangizwa, Kayitesi yavuze ko hakorwa ubukangurambaga mu gukomeza kwegera abaturage by’umwihariko inzego z’ibanze, ariko kandi hakaba n’abasabwe kuba barireberera kugira ngo barinde ko n’amatungo yasohoka yakwangiza ibiti byatewe.
Yagize kandi ati“ Ikindi ni uko n’amategeko akazwa, abarengera bagambiriye kongera kwangiza ibi biti n’amategeko agakurikizwa”. Yakomeje asaba buri wese kudahishira uwakwangiza ibidukikije, ahubwo buri wese agaharanira kongera ubuso buteyeho amashyamba ku bw’akamaro kayo.
CP Bruce Munyambo, ushinzwe Community Policing ( urwego ruhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage), waje ahagarariye Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, yibukije ko iki gikorwa cyo gutera ibi biti ari igikorwa ngaruka mwaka cya Polisi cyatangirijwe mu karere ka Kamonyi, ariko ko ikiba kigamijwe ahanini ari ukwegera abaturage no kubakangurira kurushaho gukumira no kwirinda ibyaha. Asaba ko kubungabunga ibidukikije biba inshingano ya buri wese.
Abitabiriye iterwa ry’ibi biti ibihumbi 5 kuri uyu musozi wa Kanyinya, bibukijwe ko ibiti bigira uruhare mu kurinda iyangirika ry’ubutaka, bigira uruhare ku mwuka mwiza abantu bahumeka, bigira uruhare mu kugwa kw’imvura n’ibindi. Basabwe kandi kugabanya itemwa ryabyo babishakaho inkwi n’amakara n’ibindi kuko nabyo biri mu byangiza urusobe rw’ibinyabuzima, imisozi ikambara ubusa, ingaruka zitandukanye zikagaruka ku muntu wananiwe kuririnda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com