Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yaciriwe gufungwa azira ruswa
Uwahoze ayoboye igihugu cy’U Bufaransa Nicolas Sarkozy imbere y’ubutabera yaciriwe gufungwa imyaka itatu, ibiri muri iyo atari mu gihano ku cyaha cya ruswa. Niwe mu bahoze ari abakuru b’igihugu wa mbere uhawe igihano cyo gufungwa.
Sarkozy, w’imyaka 66, yashinjwe icyaha cyo kugerageza guha Ruswa umucamanza mu kumwemerera akazi keza i Monaco nawe akamuha amakuru yerekeye amaperereza y’icyaha ku ishyaka rye rya Poritike.
Uwo mucamanza, Gilbert Azibert, n’uwahoze ari umunyamategeko wa Sarkozy,Thierry Herzog, bahawe igihano nk’icyo.
Sarkozy ashobora gukora icyo gihano ari iwe.
Muri iyo ngingo y’urukiko, umucamanza w’i Paris yavuze ko Sarkozy ashobora kumara umwaka w’igihano i muhira, afite icyuma gifite ububasha bwo kwerekana aho ari, aho kujya gufungwa.
Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko azajurira. Sarkozy azakomeza kubaho yidegembya muri icyo gihe gishobora kumara imyaka.
Muri urwo rwaciwe, umucamanza Christine Mée yagize ati uwo munyaporitike”yari azi ko ibyo arimo akora ari icyaha”, yongeraho ati “ibyo yakoze hamwe n’umunyamategeko we byahaye igihugu “isura mbi cyane y’ubutabera”.
Ibyo byaha byiswe gukoresha igihagararo no kumena amabanga y’akazi. Ni urubanza rukomeye cyane mu Bufaransa kuva harangiye intambara ya kabiri y’isi.
Urundi rwonyine rusa narwo rwari rwarabaye n’urwo uwo Sarokozy yasimbuye, Jacques Chirac waciriwe gufungwa bitamushyira mu gihano cy’imyaka ibiri mu 2011 kubera imirimo itabaho igihe yari umukuru w’umujyi wa Paris. Chirac yapfuye mu 2019.
Mu gihe Sarkozy yajurira agatsindwa, ashobora kumara umwaka i muhira afite icyuma cyerekana aho ari, aho kujya gufungwa. Byinshi mu birego bishingiye ku myitwarire y’uburyo yahawe amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko yakoresheje mu kwiyamamariza kuba Perezida mu mwaka wa 2007.
Sarkozy nkuko BBC ibitangaza, arindiriwe kandi n’urundi rubanza rutagize aho ruhuriye n’urwo, kuva tariki 17 z’ukwezi kwa gatatu gushyika 15 z’ukwa kane, rujyanye n’ikiswe ibya Bygmalion.
Sarkozy ashinjwa ko yakoresheje amafaranga y’umurengera mu manyanga mu gihe cyo kwiyamamaza mu 2012. Yabaye umukuru w’igihugu kuva mu 2007, ariko mu 2012 ntiyasubira gutorwa. N’ubwo ahanganye n’ibyo bibazo by’ubutabera, Sarkozy n’ubu ni umwe mu banyapolitiki bakunzwe cyane b’aba conservateurs, mu gihe hasigaye umwaka ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com