Muhanga: Barasaba ingurane z’ibikorwa byabo byangijwe mu gishanga cya Rwansamira bambuwe
Abaturage bafite imirima mu gishanga cya Rwansamira kiri hagati y’utugari twa Gahogo na Gifumba barasaba ubuyobozi ko bwabaha ingurane bemerewe. Iki gishanga cyeguriwe rwiyemezamirimo kugirango acukuremo ibumba rizavanwamo amakaro.
Ibi babitangarije umunyamakuru wa intyoza.com mu kiganiro bamuhaye, bamubwira ko bangirijwe ibikorwa birimo imyaka ndetse n’ubworozi bw’amafi n’ibindi bakoreraga muri iki gishanga.
Mujyanama Protogene afite imyaka 48 y’amavuko, avuga ko hashize amezi arenga 6 babujijwe gukorera muri iyi mirima iri mu gishanga ndetse bakaba barabwiwe ko bidatinze bagiye guhabwa ingurane kugirango iki gishanga gikorerwemo n’uwahawe kugicukuramo ibumba.
Yagize ati” Hashize amezi arenga 6 twijejwe guhabwa ingurane yibyo twakoreragamo kuko twari dufitemo ibijumba n’imirima twahingaga tukabona ibyo gutunga abana bacu ariko twarategereje turaheba kandi twari dufitemo ibikorwa byo kudutunga n’imiryango yacu”.
Mukangwije Domithila afite imyaka 56 avuga ko nubwo amaze kugira intege nke zo kuhahinga ariko ngo hari abantu bari bafitemo ibyuzi hafi 8 byavanwagamo amafi bakayagurisha bakikenura, ariko rwiyemezamirimo wahawe igishanga ngo yahamennye itaka arabisiba batarahabwa ibyo bemerewe.
Yagize ati” Nubwo ndimo gukura ntagifite intege zo kuhahinga, ariko hari abantu bari bafite ibikorwa byabo bahakoreraga birimo n’ibyuzi 8 byavanwagamo amafi bakayagurisha bakikenura, ariko igitangaje uwahawe iki gishanga we yahise ahamena itaka maze ataba ibikorwa by’abaturage bahakoreraga birimo imbuto, ibijumba, ubworozi bw’amafi n’ibindi badahawe ingurane bemerewe”.
Hari abasanzwe bafite amatanura atwikirwamo amatafari yo kubakisha bavuga ko byari bikwiye ko aba ba rwiyemezamirimo bandi baje bagombaga kubanza gutanga ingurane bagasigarana igishanga bemerewe nkuko nabo babanje kuyiha abafite imirima aho bakura ibumba ry’aya matafari.
Bagize bati” Twebwe dutwikisha amatafari kuri aya matanura tukimara kubona ibyangombwa twabanje kuganira n’aba baturage bari bafite imirima aha dukorera, byari kuba byiza iyo naba bahawe iki gishanga iyo babanza gukemura ikibazo cy’abaturage bityo bagasigarana aho bemerewe gukorera kuko bishyuye ingurane zaba baturage”.
Rosalie Mukankiko, avuga ko bidakwiye ko rwiyemezamirimo akorera ahantu ataratanga ingurane kuko haba hataraba ahe. Ashimangira ko ibyakozwe hari abakwiye kubibazwa kuko ngo umushoramari azanwa n’ubuyobozi bukamenya ikigiye kuhakorerwa, niba kizahindura imibereho y’abaturage. Ati “ aba nabo bakwiye kunengwa”.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko ikibazo cy’aba baturage kizwi ndetse bamaze kukiganiraho n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro, Gazi na Petelori kugirango aba baturage babone ingurane yabo kuko iki kigo aricyo cyemereye rwiyemezamirimo ubuso buzacukurwaho ibumba. Avuga ko barimo kubikurikirana hagamijwe gushakira abaturage icyo bagenewe.
Yagize ati” Iki kibazo kirazwi kuko hari abaturage bari bafitemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi harimo ibyuzi by’amafi ndetse baranahinzemo urubingo bagaburiraga amatungo yabo, haje rwiyemezamirimo Mountain Ceramique ltd asaba kuhacukura ibumba kugirango akore amakaro ariko gutanga ingurane ku baturage gusa byaratinze tubiganiraho n’ikigo kibishinzwe kugirango aba baturage babone ibyo bemererwa n’amategeko bityo rero tubirimo kandi ntabwo bizatinda”.
Yongeyeho ko mu gihe aba bari bamaze kwemererwa kuzahacukura ibumba bahamennye itaka bakuye mu kibanza mu cyanya cy’inganda baranabihanirwa bacibwa amande ya miliyoni 5 z’amafaranga yu Rwanda.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha abayobozi ba Mountain ceramique.co.ltd kugirango batubwire igihe hazabonekera izi ngurane z’abari bafitemo ibikorwa, ariko ntabwo twabashije kubabona. Gusa abenshi mubaturage banemeza ko bitigeze babarirwa imitungo yabo.
Iki gishanga cya Rwansamira gisanzwe gikorerwamo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’ibumba ariko uyu rwiyemezamirimo (Mountain ceramics.co.Ltd yahawe ubuso bungana na hegitari 50 zo gucukuraho ibumba. Gusa nubwo bataratangira gucukura, abahaturiye bavuga ko ibi bitaka barunze muri iki gishanga bimanuka bikajya mu mugezi bigatuma uruganda rwa Miguramo rutunganya amazi rutabasha gukomeza gukora amazi akabura mu mujyi.
Akimana Jean de Dieu