Ubudage bwemeye Jenoside bwakoreye abaturage ba Namibia
Leta y’Ubudage yemeje inkunga yo mu rwego rw’iterambere irenga miliyari imwe y’amadolari y’Amerika igenewe Namibia, mu itangazo yasohoye yemera jenoside yakozwe n’abakoloni b’Abadage ku basangwabutaka bo muri icyo gihugu mu myaka ya mbere y’ikinyejana cya 20.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage Heiko Maas, yavuze ko igihugu cye cyemera uruhare rwo mu mateka no mu myitwarire muri ubwo bwicanyi. Yavuze ko Ubudage buzasaba imbabazi Namibia ndetse n’abakomoka ku bakorewe iyo jenoside.
Ariko, ikinyamakuru New Era cya leta ya Namibia cyatangaje ko abatware gakondo bashyigikiwe na leta, banze ayo mafaranga yemewe n’Ubudage. Kivuga ko uko kwanga iyo nkunga bizatuma “bigorana ko guverinoma ikomeza amasezerano” hagati y’Ubudage na Namibia.
Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo y’umutware wo muri Namibia avuga ati: “Ibirimo gutangwa ni bicyeya cyane, [ni] igitutsi ku muryango wacu kandi bitandukanye cyane n’ibyo twebwe abatware twemeranyije”.
Hagati y’imyaka ya 1904 na 1908, ingabo z’abakoloni b’Abadage zatsembye abarenga 80% by’abo mu moko ya Nama na Herero, mu cyo abanyamateka ubu bita “jenoside yibagiranye”.
Abo mu moko ya Herero na Nama nkuko BBC ibitangaza, bahatiwe kujya mu butayu (cyangwa ubugaragwa mu Kirundi), kandi buri muntu wese muri bo wafatwaga arimo kugerageza gusubira ku butaka bwe yaricwaga cyangwa agashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.
Nta mubare uhari wemeranywaho w’abantu bapfuye icyo gihe, ariko amagereranya amwe avuga ko bagera ku 100.000.
Mu 2015, ibi bihugu byombi byatangiye kugirana ibiganiro ku masezerano azakomatanya gusaba imbabazi ku mugaragaro no gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’amafaranga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com