Umugabo w’umurobyi yararusimbutse nyuma yo kumirwa n’igifi kinini cya Baleine
Umurobyi wo muri Amerika, aravuga inkuru y’uburyo yarusimbutse(urupfu) nyuma yo kumirwa n’igifi kinini cyo mu bwoko bwa Baleine/Whale aho nyuma cyaje ku muruka.
Michael Packard, avuga ko ubwo yari mu bwato mu Nyanja na bagenzi be bagiye kuroba, yaje kwibira mu mazi maze yisanga mu kanwa k’iki gifi kinini, aho yamazeyo igihe cy’amasegonda hagati ya 30 na 40, hafi y’akarere ka Provincetown, Massachusetts. Iki kinyamaswa kibera mu mazi, cyaje gucira uyu mugabo Packard.
Umugore w’uyu mugabo, yagiye asaba kenshi uyu mutware we amwingingira kureka uyu mwuga we w’uburobyi ahubwo agashaka akandi kazi ariko umugabo akamubwira ko adashobora no kurota areka aka kazi ke amazemo imyaka 40.
Iyi fi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ishobora kuba ndende gushyika kuri metero 15 ndetse igapima amatoni 36, Nk’uko bivugwa n’ikigo gishinzwe ibikoko by’imusozi. Ifi zo muri ubu bwoko bwa baleine hasigaye izingana 60.000 ku Isi .
Uyu mugabo Packard w’imyaka 56 yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko we na bagenzibe bafashe ubwato bwabo, Ja’n J, off Herring Cove, ku wa gatanu mu gitondo, kandi ko hasaga neza, amazi asa neza ku buryo washoboraga kubona ikintu kiri mu metero esheshatu hagati mu mazi.
Avuga ko amaze kwibira mu mazi avuye muri ubwo bwato yumvise akubiswe n’iki gikoko-Igifi, nyuma ntiyasubira kugira ikintu na kimwe abona.
‘Irimo kugerageza ku mumira’
Yibajije ko yari atewe n’ifi y’ubundi bwoko izwi nka requin/shark isanzwe iba muri ako karere, ati “ariko narakabakabye ku ruhande numva ko nta menyo yari ifite. Nyuma mpita ngira nti: ‘Yooo, Mana yanjye, ndi mu kanwa ka baleine kandi irimo iragerageza kumira, Ibyanjye birarangiye, ndapfuye’! “.
Packard, avuga ko yahise atangira gutekereza uburyo umugore n’abana be b’abahungu babiri, umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 15, bagiye kubaho. Ati: ” Nyuma numva kirazamutse hejuru y’amazi kizunguza umutwe, gihita kinshiburira mu kirere mpita ngwa mu mazi. Aho nari nkize mpita nguma nderemba hejuru ku mazi. Si numvaga ibyo ari byo…,si numvaga uburyo nabivuga”.
Mugenzi we yagiye kumubona yamaze kwihebura/kumuheba, ari ho yahitaga amukururira mu bwato. Igipolisi cyo mu karere ka Provincetown gishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro cyabwiye ikinyamakuru CBS News ko cyari cyamaze kubona telefone itabariza umurobyi yakomeretse.
Amaze kuva mu bitaro aho yarimo avurirwa, Packard yabwiye abanyamakuru ko ibyamubayeho ari nk’ibivugwa muri Bibiliya.
Mu bisanzwe mu gufungura, ubwoko bw’izi fi za baleine zigenda zasamye kugira ngo ifi ntoya cyangwa se utundi dukoko tukirohemo ku bwinshi, abahanga mu bijyanye n’ibyo mu mazi bavuga ko ibyashyikiye Packard bishobora kuba ari nk’ingorane. Umuhanga umwe yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko atari bwigere yumva aho baleine yamize umuntu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com