Padiri ukekwaho kwijandika mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge yasutse Aside kuba Senyeri
Padiri Athens, yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’Ubugiriki Anthens/Athenes nyuma yo gutera aside Abasenyeri barindwi bo mu idini ry’aba Orthodox, nkuko Polisi y’iki gihugu ibitangaza. Bivugwa ko aba Basenyeri barimo kwiga uko bafata icyemezo cyo kumwirukana kubera kumushinja kuba mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, uyu Padiri w’imyaka 36 y’amavuko ibi ngo byabaye ubwo yarimo abazwa n’urwego rushinzwe imyitwarire kuri uyu wa Gatatu, nkuko bikomeza bivugwa na Polisi y’iki Gihugu.
Abasenyeri batatu mu bakomerekejwe n’iyi Aside barimo kuvurirwa mu bitaro kubera ubushye batewe n’iyi Aside, aho bahiye mu maso. Umupolisi wirutse ajya gutabara nawe ari mu bitaro.
Uyu Padiri ushinjwa gukora ubu bugome, ashobora kwirukanwa muri iryo dini yabarizwagamo, ashinjwa ko afite uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, nkuko byandikwa n’ibiro ntaramakuru ANA.
Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bitangaza ko aba Basenyeri bari bateranye kugira ngo baganire uburyo bakwirukana uyu Padiri, bakamwambura Ubupadiri nyuma y’aho bivugiwe ko mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2018 yafatanywe amagarama 1,8 y’Urumogi.
Ikinyamakuru Ta Nea kivuga ko uyu Padiri yinjiye mu kigo cy’Abihaye Imana cya Petraki kiri i Anthenes agiye kubazwa, aho ngo yinjiranye “Icupa rinini ririmo iyo Aside”. Umuzamu yashoboye gufata uyu Padiri ageze ku irembo ry’icyo Kigo ariko nawe yamusutseho iyo Aside, nawe yahise ajyanwa mu bitaro.
Umukuru w’Igihugu cy’Ubugiriki, Katerina Sakellaropoulou yamaganye icyo gitero cyakozwe na padiri, mu gihe Minisitiri w’Intebe Kyriakos Mitsotakis yavuganye n’uyoboye iyo Kiliziya mu Bugiriki, Musenyeri mukuru wa Anthenes, Ieronymos II, akamubwira ko ababajwe cyane n’iki gitero, aho yamwijeje ko Leta izakora uko ishoboye mu kuvura abakomeretse kugira ngo bakire byihuse.
Munyaneza Theogene / intyoza.com