Kamonyi: Ikoranabuhanga riracyagora abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu kurangiza imanza
Bamwe mu bahesha b’inkiko batari ab’umwuga barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ndetse n’abashinzwe irangamimerere, barasaba ko bajya bahugurirwa hamwe kugirango babashe gutanga ubutabera nyabwo ku bafite ibibazo byo kurangirizwa imanza.
Ibi babigarutseho mu nama yahuje abakozi bashinzwe Irangamimerere, hamwe n’Umuryango Nyarwanda Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) usanzwe ukora ubuvugizi mu bijyanye n’Ubutabera n’uburenganzira bwa Muntu.
Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Nyamiyaga akaba ahagarariye bagenzi be, Nduwumwami Deo avuga ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahawe amahugurwa yo kujya barangiza imanza z’abaturage ariko ntibayarangiza kandi nyamara ngo usanga ibibazo byariyongereye ndetse bikomeye kubera ko inteko zahuzaga abaturage zari zarahagitswe. Asaba ko bajya bahugurirwa hamwe kuko nabo bibafasha kurushaho kumenya amategeko mashya.
Yagize ati” Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga barahuguwe ariko ibyo bahuguwemo ntabwo babirangije kandi no kuba barahuguye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Umurenge gusa si byiza kuko usanga abaturage batugana twese. Kuva mu kagali dukwiye guhugurirwa hamwe kugirango n’uhuye n’ikibazo abaze mugenzi we nkuko dusanzwe tubikora”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge yo muri aka karere utashatse ko dukoresha amazina ye n’amafoto, yatubwiye ko basabwe kujya barangiza imanza biciye muri sisiteme yashyizweho, ariko kugeza ubu ngo hari ibitaranoga ngo bafashe abaturage babone ubutabera. Gusa avuga ko bizera ko bizakemuka, ariko kuri we na none akavuga ko abari barasabye kurangirizwa imanza arimo kubafasha, akazabishyiramo nyuma.
Visi Perezida wa Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rushinzwe ubutabera muri aka karere, Me Kanyarushoki Juvens, avuga ko hari abakivuga ko bagorwa n’Ikoranabuhanga ariko bagiye kubasabira ko bahugurwa kuko ntawabasha kurangiza urubanza atazi amategeko, kuko ngo abenshi bahabwa kurangiza imanza ntayo bize. Avuga ko hari umuyobozi w’umurenge n’uw’Akagari usanga abenshi nta mategeko bazi bigatuma abafite ibibazo bitinda kubera ubumenyi buke. Gusa ngo bose bazahugurwa kugirango umuturage watsinze ahabwe uburenganzira bwe.
Umukozi wa Ihorere Munyarwanda Organization(IMRO)ushinzwe gukurikirana ibikorwa byawo, Mugisha Jules avuga ko batangira bari bagamije kureba niba sosiyete sivile yafasha gutanga ubutabera, agashimangira ko basanze hari ikigomba gukorwa kugirango haboneke amahugurwa ku basaba serivisi zo kurangiza imanza ndetse no guhugura abagira uruhare mu gutanga ubutabera.
Yagize ati” Dutangirana n’iyi miryango 30 ikora mu butabera, twari tugamije kureba niba sosiyete sivile yafasha mu gutanga serivisi z’ubutabera kandi byagenze neza, ariko twasanze hari ibigomba kwitabwaho. Aba bakozi bashinzwe irangamimerere ku mirenge n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bose tugiye kubasabira ko bahugurwa maze bashobore gutanga ubutabera kubabukeneye kuko iyo ubutabera butinze ntacyo bumarira ubusaba”.
Nubwo aba bahesha b’inkiko batari ab’umwuga basaba guhugurwa mu ikoranabuhanga, banagaragaza ko n’abafasha abaturage gushyira ibirego, imyanzuro no gusaba serivisi zitandukanye bigikomereye ndetse bigatuma bahendwa ku kiguzi kuko usanga mu mirenge y’icyaro hari abantu babiri mu murenge bakora, ibyo bigatuma baka abaturage ikiguzi kiri hejuru.
Akimana Jean de Dieu