Umuhanzi ukomeye muri Kenya yahamije ku mugaragaro ko ari umutinganyi
Umwe mu bagize itsinda rya muzika rya Sauti Sol yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi. Kubyemera kwe ku mugaragaro bishobora guha imbaraga abaharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina-LGBT muri iki gihugu, aho ubusanzwe ubihamijwe n’urukiko ashobora guhabwa igifungo kigera ku myaka 14.
Willis Austin Chimano uzwi cyane nka Chimano yatangaje ibi ubwo yarimo asobanura impamvu y’indirimbo ye nshya ‘Friday Feeling‘. Muri iyi ndirimbo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, habonekamo abagize ihuriro ry’abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT).
Yabwiye kimwe mu binyamakuru muri Kenya ati: “Nta kwihisha ukundi“. Yavuze ko ubu ari kubaho mu kuri kandi azakoresha muzika ye mu kurwanya kwikuza kubi kw’igitsina gabo, kwibasirwa bidafite ishingiro, n’uburyarya.
Nta na rimwe Chimano yari yarigeze avuga ku mugaragaro ko ari umutinganyi nubwo mu bihe byashize yagiye agira abagabo bakundana nawe.
Kuba uyu muhanzi yemeye kumugaragaro ko ari umutinganyi, bishobora kongerera ingufu abaharanira uburenganzira bw’aba-LGBT muri Kenya, aho imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ihanwa kugera ku gufungwa imyaka 14.
intyoza