Amagambo yavuzwe na Papa Francis ku cyaha cy’ubusambanyi akomeje kwibazwaho na benshi
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yagarutse cyane mu binyamakuru kubyo yavuze ku cyaha cy’ubusambanyi, avuga ko ‘atari cyo kibi cyane”, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters. Ni nyuma yo kwegura k’Umusenyeri mu Bufaransa.
Kuwa mbere ari mu ndege, Papa Francis yabibwiye abanyamakuru bagendana ari mu rugendo agana muri Cyprus n’Ubugiriki ubwo yariho agira icyo avuga ku kwegura kwa Arkepiskopi wa Paris, Michel Aupetit.
Ibyo yatangaje, biri kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru ku isi no kumbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize Musenyeri Aupetit yatanze ubwegure bwe bwemerwa na Papa.
Impamvu zo kwegura kwe nkuko BBC ibitangaza, ntizatangajwe byeruye ariko byakomeje kunugwanugwa ko zirimo umubano udasanzwe yagiranye n’umugore mbere y’uko agirwa Arkepiskopi wa Paris.
Kuri ibyo, Papa Francis yavuze ko yemeye ukwegura kwa Aupetit kubera ko atakoze icyaha ahubwo kuko ibyamuvuzweho byatumye adashobora gukomeza gutegeka diyoseze.
Muri video yatangajwe, Papa Francis yumvikanye avuga ko ibyaha by’umubiri koko ari ibyaha ariko bidakomeye nk’ibyaha nk’urwango no kwikuza.
Musenyeri Aupetit yasabye imbabazi kubera uwo mubano we n’umugore. Amategeko y’abihaye Imana muri Gatolika ababuza gushaka umugore. Aupetit w’imyaka 70 yahakanye ko yagiranye imibonano mpuzabitsina n’uwo mugore utaratangajwe, ariko yemeye ko imyifatire ye ishobora kuba itari isobanutse.
Papa Francis yabwiye abanyamakuru ati: “Byari ukurenga ku itegeko rya gatandatu (Ntugasambane) ariko si ryose, gukorakora gutoya rimwe, massage ku munyamabanga we, ni ibyo ashinjwa…Aho hari icyaha ariko si cyo kibi cyane“.
Yongeyeho ko buri wese ari umunyabyaha, nawe ubwe. Ati: “Yaciriwe (Aupetit) urubanza, ariko na nde? N’ibivugwa na rubanda, n’ibihuha…ntiyari agishobora gutegeka“. Yongeraho ati: “Nemeye kwegura kwa Aupetit bidashingiye ku ukuri kwa altari, ahubwo ku ukuri kwa altari y’uburyarya.”
Papa yavuze ko atarabona amakuru yose arambuye kuri kiriya kibazo, ariko azayahabwa n’abasenyeri b’Ubufaransa ubwo bazasura Vatican ngo baganire kuri raporo iheruka ku myifatire mibi ivugwa ku bihaye Imana.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Padiri Wenceslas Munyeshyaka w’umunyarwanda, yahagaritswe ku kuba Padiri wa paruwasi ya Brionne nyuma y’uko bimenyekanye ko yemeye mu nzego z’ubutegetsi ko ari se w’umuhungu wavutse mu kwa karindwi 2010.
intyoza