Muhanga: Bafite impungenge z’ibyotsi biva mu ruganda rukora amasafuriya
Abaturiye uruganda rwa Seven Hills limited, bafite impungenge z’ibyotsi biruvamo mu gihe bashongesha ibyuma bya Aluminium. Bemeza ko bishobora kuzabatera indwara z’ubuhumekero kubera gucanisha mazutu. Hejuru y’ibyo, banavuga ko ntawe ukibasha gusoroma isombe, ko n’ibiti bya Avoka, amapera n’izindi mbuto byahindutse umukara kubera ibyotsi biva mu ruganda.
Mu mvugo bahurizaho, umwe yabwiye intyoza.com ati” Amaso araguha kuko ibintu byose byabaye umukara bivuye ku byotsi bisohoka hanze bikomoka kuri Mazutu icanishwa bashongesha ibyuma bya Aluminium bikajya kubyo twahinze birimo imboga, isombe, amapera, imyembe n’ibindi kuko bisohoka ari byinshi’.
Ndagijimana Vital atuye mu murenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gahigo akaba aturiye uru ruganda, yemeza ko iyo rutangiye gukora ntawongera gutora agatotsi kubera urusaku rw’imashini zo mu ruganda. Ahamya ko abana n’abakuru bose usanga bahora barwaye inkorora idakira, agasaba ko yakwimurwa, akagenda ubuzima bwe butaramucika.
Ati” Njyewe nkuko mu bibona nturiye uru ruganda ndetse ibyotsi bisohokera aho ntuye. Iyo batangiye gukora usanga nta mwana wakongera gusinzira kuko birasakuza cyane. Abana n’abakuru usanga bahorana inkorora idakira. Ndasaba ko banyimura nkagenda kuko iyi mazutu duhumeka ishobora kudutera ibibazo bikomeye”.
Umuturage Tuyishimire Isabelle, yagize ati” Rwose muri ibi bice dutuyemo harimo ahantu bivugwa ko akarere ariko kazatwimura kandi ntikarabasha kubikora, none turimo guhumeka iyi Mazutu. Batwimure tugende, Leta yu Rwanda yadufashije kwibagirwa udutadowa none uru ruganda rudusubije mu icurabundi ry’ibyotsi binashora kudutera ibibazo by’ubuhumekero”.
Umuyobozi w’Imari n’umutungo mu ruganda rwa Seven Hills Limited, Umuhoza Chantal avuga ko iki kibazo bakizi ndetse hari ibirimo gukorwa hagamijwe gukemura ibi bibazo bigaragara. Yemeza ko hari abaturage bakinangira ku ngurane bagomba guhabwa.
Akomeza avuga ko ku bijyanye n’ibyotsi hari inyigo irimo gukorwa kugirango hamenyekanye ingano y’ibi byotsi bisohoka muri uru ruganda n’ingaruka bishobora kugira ku buzima bw’abaturage n’abakozi barwo.
Munezero Evode, ukorana n’abakora iyi nyigo avuga ko vuba aha iki kibazo kizabonerwa umuti hakamenyekana ingano n’ingaruka bishobora kugira ku buzima. Akomeza avuga ko uruganda rudafite ikibazo kuko ubusanzwe nta muturage wemerewe gutura mu cyanya cyahariwe inganda.
Umuyobozi bw’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric avuga ko icyo bakora nk’ubuyobozi bahuza abaturage n’abashoramari bakabyumvikanaho bagatanga ubutaka bahabwa amafaranga bakahimuka.
Yagize ati” Icyo twakoze twabanje kuganira n’abatuye hariya mu cyanya cy’inganda, hanyuma tubahuza n’abashoramari barababarira hagendewe ku itegeko ry’ubutaka. Akarere rero kuko tureberera abaturage bacu twabafashaga kandi n’ubu niko bimeze tubafasha mu guhabwa ingurane ikwiye”.
Hashize igihe abatuye mu cyanya cy’inganda bavuga ko bahabwa amafaranga make ndetse bagashimira itegeko rishya ry’imukoreshereze y’ubutaka ndetse n’ibiciro byagenwe, aho babonako ari byiza kuko amafaranga yazamutse akaba yanatuma babona ahandi bashobora gutura. Gusa basaba ko mu gushyiraho ibikorwa bigaragara ko bisaba umuturage kwimurwa, yajya abanza gukorerwa ibyo amategeko ateganya.
Akimana Jean de Dieu
One Comment
Comments are closed.
Mbanje kubasuhuza , turasabako mwazakora n’inkuru ijyanye ni unutekano mucye ukabije uri hano i muhanga kuko nibikomeza gutya rwose abantu bategwa bakomeretswa, bamburwa ni ubundi iriya zone ntabazayizamo baziko nta mutekano uhari nibongere securite ibihano baha abajura naho ubundi uwaza wese akahumva inkuru cg akabona ibyo duhora tubona ntiyaba akije kuhakorera kuko biteye impugenge cyaneee kugirango inganda zibashe gukora shift nibura zirangira na satatu kuko niza saa mbili n ikibazo gikomeye kubera umutekano mucye nonese iyo made in Rwanda izamenyekana ite exportation izakorwa ite ni abo mugihungu imbere bose batabibonye kuko ibi bituma production y inganda itaba achieved ndetse ku gihe
Murakoze muzabirebeho