HUYE/Karama: Babangamiwe no kutabona ishwagara ihagije ibafasha gukura ubusharire mubutaka
Abaturage bo mu Murenge wa Karama, Akarere ka Huye, bavuga ko babangamiwe no kutabona ku buryo buhagije ishwagara ibafasha gukura ubusharire mubutaka bahingamo. Ibi bavuga ko bibagiraho ingaruka zo kuteza imyaka ihagije ngo basagurire amasoko banarusheho kwiteza imbere.
Aba baturage, ibi babigarutseho kuri uyu wa 22 Werurwe 2022 mu kiganiro Urubuga rw’ abaturage n’ abayobozi gitegurwa n’ Umuryango w’ Abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press, aho abaturage bahura n’ abayobozi babo bakaganira hagamijwe icyarushaho kuzana impinduka nziza ku mibereho y’umuturage n’iterambere ry’Igihugu.
Umurenge wa Karama, ni agace k’icyaro kagizwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozo bituma abaturage bahora bashaka gukora ngo biteze imbere bahereye cyane ku buhinzi bakora. Gusa, bavuga ko bagifite imbogamizi yo kuba bafite ibice bimwe na bimwe bifite ubutaka busharira, ibyo babona nk’imbogamizi mu kubona umusaruro kuko nta fumbire n’ishwagara bihagije babona ngo babahe kwikiza ubwo busharire butuma bateza.
Yandereye Andre, umwe mu bahinzi utuye mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Karama yagize ati” Muri aka gace kacu twageragezaga kweza, ariko hari ubutaka bugifite ubusharire bukeneye ishwagara kugira ngo ubwo busharire burimo buvemo kugira ngo umusaruro wacu urusheho kwiyongera”.
Akomeza avuga ko mu bihe bishize, ishwagara yabageragaho ariko muri ino minsi ngo ntayo baheruka kubona. Gusa na none avuga ko ubwo basurwaga n’abadepite babemereye ko bagiye kubikurikirana aho hantu harimo ubusharire bukavamo.
Asaba ko, ubuyobozi bwose bwashyira imbaraga mubuhinzi kugira ngo umuhinzi atere imbere we ubwe, hanyuma abashe kwihaza anabashe gusagurira abandi badahinga ndetse n’amasoko muri rusange.
Perezidante w’Inama njyanama mu Murenge wa Karama, Usabase Solange avuga ko abaturage bafite bakora ubuhinzi budasagurira amasoko ngo nabo bakirigite ifaranga, ariko kandi ngo nibwo ahanini bubatunze kuko abacuruzi bahari ni bake. Ahamya ko icyo bakomeje gukora ari ubukangurambaga bugamije kubigisha uko ubu buhinzi bwakorwa neza bukabyazwa amafaranga kurusha.
Yagize ati” Abaturage bo muri uyu murenge batunzwe n’ ubuhinzi n’ ubworozi cyane ndetse n’ abacuruzi batari benshi. Ubuhinzi dukora ntabwo ari ubuhinzi busagurira amasoko cyane nubwo harimo abarisagurira nk’ abahinga ibigori, abahinga Kawa. Turacyari mu bukangurambaga mu baturage bacu ngo bitabire cyane ifumbire mva ruganda kuko bigaragara ko iyo bakoresheje ifumbire haboneka umusaruro utubutse urenze uwo bari basanzwe babona. Niyo mpamvu abaturage bacu mu nteko rusange mutugari twose tubaganiriza tukumva ibitekerezo byabo kugira ngo turebe ko karama yacu yakomeza gutera imbere”.
Habumugisha Felix, Umukozi w’Umurenge wa Karama ushinzwe irangamimerere-Etat civil, yavuze ko nta ikibazo cy’ishwagara gihari nubwo abaturage bo bahamya ko nk’abahinzi babona ko idahagije, ari nabyo bituma bateza nkuko bikwiye. Asobanura ko ishwagara bayitanga bakurikije uko ubutaka busharira kuko budasharira kimwe mu bice byose .
Habumugisha Felix yagize ati” Mu minsi yashize Ishwagara yaratanzwe ahubwo twayitangiraga ubuntu, ariko nanone ntabwo ari ibice byose bifite ubutaka busharira. Ni igice gitoya aho byagaragaye ko hari ubutaka busharira ishwagara yarabonekaga. Kuba twarayitangiraga ubuntu ntabwo ariyo mpamvu abaturage bavuga ko yabaye nkeya kuko tuyitanga dukurikije ahari ubutaka busharira ikahagera ari nyinshi, ihagije nahasharira gake ihagera ari nkeya. Tuyitanga dukurikije uko ubutaka burutana mugusharira”.
Ibi biganiro by’abaturage n’ abayobozi, abaturage bitabiriye bagaragaje ko ubuhunzi n’ubworozi bakora bubatunga ndetse harimo n’ abahinga ikawa yo bakayibyazamo amafaranga. Gusa ngo si buri wese uyihinga kuko isaba umuntu ufite ubutaka buhagije n’ifumbire ihagije no kuyitaho. Ku bahinzi ba Kawa, bavuga ko ukwezi kwa kane bagiye kwinjiramo, Kawa iba ari imari cyane kuko benshi baba batangiye gusarura kandi hari benshi baba bayishaka no mu buryo bwa magendu, aho abayobozi n’abaturage basabwa kuba maso ngo hatagira abamamyi bajya kunama ku baturage.
Isabella Iradukunda Elisabeth