Muhanga: Abakozi bake mu bidindiza itangwa rya serivisi zo mu butaka
Hashize igihe abagana ibiro bitanga serivisi zitandukanye z’ubutaka mu karere ka Muhanga bavuga ko basabamo serivisi zigatinda ndetse bamwe bakavuga ko zaba zitinzwa kubera abazikoramo baba bagamije kwaka ruswa. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki ya 01 Mata 2022, ubuyobozi bwagaragaje ikibazo cy’abakozi bake.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye itangazamakuru ko ibiro by’ubutaka bifite abakozi 6 kuri 20 bagakwiye kuba bemerewe, bityo ugasanga akazi kababana kenshi. Gusa, ahamya ko vuba aha hitezwe abandi bakozi kuko imyanya iri ku isoko.
Yagize ati” Ubundi ibiro by’ubutaka byemererwa abakozi 20, ariko kugeza ubu bifite abakozi 6 gusa bakora akazi kakagombye kuba gakorwa n’abari ku rutonde, bityo rero bituma na serivisi batanga zitagenda neza cyane bigatuma abahagana bijujutira izi serivisi, ariko tugiye gutangira gushaka abandi bakozi kugirango ibi bibazo bigabanuke kuko imyanya yagiye hanze, hasigaye ibizamini kandi birakorwa vuba”.
Meya Kayitare, yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye abakozi bataboneka kubera nta buryo bwo gukoresha ibizamini. Gusa ngo hari igihe bagiye biyambaza abandi bakozi bo kubafasha kugirango bagabanye umubare w’amadosiye ndetse ngo hagiye hashyirwaho ukwezi cyangwa icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gutanga ibyo byangombwa.
Yagize ati” Kugira abakozi bacye byatewe n’icyorezo cya COVID-19 kuko nta bizamini twari gukoresha, ariko twajyaga twiyambaza n’abakozi b’ahandi kugirango badufashe kugabanya ubwinshi bw’umubare w’amadosiye ndetse twanashyiragaho icyumweru cyangwa Ukwezi hagamijwe guha serivisi abazisabye”.
Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwaremezo, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, Nzabonimpa Onesphore yabwiye intyoza ko hari abaturage babagana bashaka serivisi ariko badashobora guhita bayibona kubera ubwinshi bw’ababa basabye ndetse anemeza ko hari n’abashobora kumara igihe kirekire bataragerwaho.
Nubwo iki kigo kibamo abakozi bacye, hari abavuga ko nacyo gifite uruhare mu bikivugwamo kuko iyo ugiye kureba, usanga nibura mu mwaka umwe hari umukozi usezera, aho zimwe mu mpamvu zitangwa akenshi ari uko agiye ku mpamvuze bwite, mu gihe kandi abandi bahindurirwa imyanya bakajyanwa mu zindi serivisi. Kuva mu mwaka wa 2014 ibi bintu bikunda gukorwa, ababirebera hafi bakavuga ko byaba bifite aho bihuriye na ruswa ivugwa muri aba bakozi bo muri iyi serivisi.
Akimana Jean de Dieu