Ibyo wamenya kuri Bucyibaruta ugiye kuburanira mu Bufaransa
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, urukiko rwa rubanda (cour d’assises) rw’I Paris mu Bufaransa ruzatangira kuburanisha undi munyarwanda ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Uwo ni Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro.
Urubanza rwa Bucyibaruta, rugiye kuba urubanza rwa kane ruburanishijwe n’Ubufaransa nyuma ya Capiteni Pascal Simbikangwa, Ngenzi Octavien na Tito Barahira bahoze bayobora Komini Kabarondo, ndetse na Claude Muhayimana wari umushoferi ku Kibuye.
Bucyibaruta wavukiye mu cyahoze cyitwa Komini Musange mu 1944, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Burugumesitiri, Superefe, ndetse aza no kuba Perefe wa Kibungo kuva 1985 kugeza 1992 ari nabwo yagiye kuba Perefe wa Gikongoro kugeza muri Nyakanga 1994. Kuyobora Perefegitura ya Gikongo kandi yabifatanyaga no kuba umuyobozi wa komite ya perefegitura y’umutwe w’urubyiruko rw’Interahamwe. Yaje guhungira mu cyahoze cyitwa Zaire, ahava yerekeza muri Centrafrique mbere yo kujya mu gihugu cy’Ubufaransa aho yageze mu 1997.
Ikurikiranwa rye
Ikirego cya mbere cyo gukurikirana Laurent Bucyibaruta cyatanzwe bwa mbere mu 2000 n’ishyirahamwe ryo mu Bufaransa ryitwa “Survie” hamwe n’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH).
Ni umwe kandi mu bashakishwaga n’Urukiko mpanabyaha rwashyiweho u Rwanda (TPIR) rwakoreraga Arusha. Ku busabe bw’uru rukiko, yaje gufatirwa mu Bufaransa muri Nyakanga 2007 ariko ahita arekurwa mu kwezi gukurikiyeho kwa munani kuko ubutabera bw’Ubufaransa bwavugaga ko nta mpamvu yo kumwohereza Arusha kandi agifatwa nk’umwere.
Ubusabe bwa kabiri bwa TPIR bwongeye kwangwa mu Ugushyingo 2007, urukiko ruhita ruhagarika kumukurikirana. Icyo gihe ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, no gushishikariza no gukangurira rubanda gukora jenoside.
Mu Ukuboza 2018 nibwo umucamanza (juge d’instruction) Alexandre Baillon wo mu ishami rikurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu mu rukiko rwa Paris yemeje ko Bucyibaruta agomba kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwa Paris. Mu cyemezo cye, umucamanza yanzuye ko uyu wari perefe wa Gikongoro akurikiranwaho uruhare rwe mu bikorwa bikomeye kandi byuzuye byo kurimbura abantu (s’être “rendu complice d’une pratique massive et systématique d’exécutions sommaires)”.
Ibyaha Laurent Bucyibaruta akekwaho bivugwa ko yabikoreye kuri Kiliziya ya Mubuga, ku kigo nderabuzima cya Mubuga, ku ishuli rya murambi, kuri Kiliziya ya Cyanika n’iya Kaduha, kuri Gereza ya Gikongoro no ku ishuli ry’abakobwa rya Kibeho.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzatangira taliki ya 9 Gicurasi rukazapfundikirwa taliki ya mbere Nyakanga 2022. Mu gihugu cy’Ubufaransa hari dosiye zirenga 25 zaregewe. Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, aherutse kuvuga ko ubutabera bw’Ubufaransa buteganya ko mu myaka iri imbere bwajya buburanisha umwe mu bakekwaho jenoside buri mezi atandatatu.
Munyaneza Theogene
One Comment
Comments are closed.
Yabaye na depite bishyire muri CV ye bwana munyamakuru, mwongereho imbaga yamariye i Kaduha ahari urugo rwe. Mujye mwongera gukora research bro