Kamonyi: Mudugudu aherutse gukubitwa n’abavugwaho gushaka ubuyobozi babuguze
Amakuru agera ku intyoza ava mu baturage ariko kandi akemezwa na nyirubwite ni uko Umukuru w’Umudugudu wa Bitsibo, Akagari ka Rukambura ho mu Murenge wa Musambira aherutse kwibasirwa n’abantu baramukubita ndetse bamumenera ibirahure by’inzu. Intandaro nkuko bamwe babivuga ngo ni ishyari ry’abashatse kujya mu buyobozi batanze amafaranga araribwa barabubura.
Uretse kuba hari abahamirije intyoza.com ko uru rugomo rwo gukubita uyu Mukuru w’Umudugudu byabayeho, na Nyirubwite yahamirije umunyamakuru ko koko yakubiswe ndetse akamenerwa ibiragure by’inzu, ariko akavuga ko nyuma biyunze.
Gusa, nubwo Mudugudu avuga wumva adashaka kwerura ku rugomo yagiriwe, ahamya ko yakubiswe n’abantu bari banyweye inzoga maze ngo agiye kubakiza bamukubitiramo ndetse bamumenera n’ibirahure by’urugi rw’inzu ye.
Ku kuba abamukubise byaba bituruka ku mashyari n’umujinya w’abashakaga ubuyobozi mu Mudugudu nti babubone kandi bivugwa ko bari batanze amafaranga yabo, Mudugudu ntabihakana nubwo yirinda kwerura, gusa avuga ko bivugwa.
Abibajijweho, yagize ati“ Birimo ariko nyine harimo n’agatama, nabyo biba birimo”. Akomeza avuga ko ubu ari amahoro, ko banicaye bagasangira, ko kandi asanga kubarihisha ibirahure ari abantu b’abavandimwe kandi ayobora bitaba aribyo.
Ku makuru yuko aba hari amafaranga bari baratanze bashaka kwiyamamariza kujya mu buyobozi bw’Umudugudu( twirinze kuvuga uwayahawe kuko nta gihamya), Mudugudu avuga ko nawe aya makuru ayumva atyo ariko ko atabihamya.
Ati“ Biravugwa ariko nyine inkuru nyamukuru burya iyo ikintu utagifiteho amakuru y’impamo ntabwo ugihagararaho cyane, mbyumva gutyo nyine nawe waperereza waza ugahura n’umuntu akabikubwira”.
Umwe mu baturage bivugwa ko ari mu batanze amafaranga ashaka kujya mu buyobozi ndetse akaba no mu bavugwa ho gukubita uyu Mukuru w’Umudugudu, avugana n’umunyamakuru, yabanje guhakana aratsemba avuga ko ayo makuru atayazi ndetse ko ibyo gukubitwa kwa Mudugudu ntabyo yumvise, nubwo nyuma yaje kwivamo akavuga ko yigeze kubyumva bivugwa.
Nyuma y’ibyabaye, nubwo Mudugudu avuga ko habaye ubwiyunge ndetse agasabwa imbabazi akazitanga, hari ababona ko ari iza nyirarureshwa kuko bari bamaze kubona ko ibyo bamukoreye byamenyekanye, bamwe bakavuga ko n’ikindi gihe ashobora kongera gukubitwa, ari naho bamwe bahera basaba ko urugomo nk’uru rwibasiye Mudugudu rudakwiye guhishirwa kuko ejo n’ejobundi byakongera cyangwa bigakorerwa undi mu gihe bivugwamo amafaranga yariwe beneyo ntibayasubizwe cyangwa se ngo babone icyo bayatangiye.
intyoza
One Comment
Comments are closed.
Ibi byo gutanga amafaranga kugirango bajye kubuyobozi,ayo mafaranga bayaha nde?
Ese iyo bagiyeho bakorera abaturage,cg bakorabagaruza ayabo banashaka Andi mubaturage yo guha babandi baciyeho bajya mu buyobozi?!
Nyamara ibi bintu bikwiye kwitabwaho kuko maze kubyumva ahantu hatandukanye.