Muhanga: Abasilamu basabwe gukomeza imigenzo myiza bakitandukanya n’ababasiga isura mbi
Umuyobozi w’Abasilamu mu karere ka Muhanga, Sheikh Kajeguhakwa Ismael arasaba abayoboke b’Idini ya Islam gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza nkuko babikoraga mu kwezi kw’igisibo nko kubanira neza abo badahuje ukwemera. Abasaba kwamaganira kure abasiga idini ya Islam isura mbi bitwaje inyungu zabo bwite.
Ibi, uyu muyobozi w’Idini ya Islam yabisabye imbaga y’Abasilam yari yateraniye kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga mu Isengesho risoza ukwezi kw’Igisibo cya Ramadhan kuri uyu wa 02 Gicurasi 2022.
Yagize ati” Tugomba kwishimira ko dusoje Ukwezi kw’Igisibo cya Ramadhan kandi tugomba kwishimira ko Allah yaduhaye inema zo kwigomwa ibishimisha imibiri yacu, ahubwo tugaharanira gukora ibyiza no kwifatanya na bagenzi bacu mu magorwa yabo kugirango ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza. Ntabwo ukwezi kw’Igisibo ariko dukoramo ibikorwa gusa kuko twaba twishushanya. Tugomba gukomeza ibikorwa byacu byiza nyuma y’Igisibo”.
Akomeza ati” Igisibo ni impano nziza twahawe twebwe abemera Imana tugomba gufata nk’iminsi ikomeye kuko urumuri rwasakaye ku Isi yose ku bw’ibyishimo n’amahoro kandi turusheho kugaragariza abo tubana bose baba bahuje ukwemera natwe cyangwa se tudahuje kuko twese dukomoka kuri Adam wabumbwe mu gitaka kuko intumwa y’Imana yadusabye ko tutagomba gusubira mu bahakanyi”.
Akomeza avuga ko nta muntu n’umwe ukwiye kwambura undi ubuzima yahawe yaba ku muca umutwe cyangwa kumugambanira kuko ubuzima yahawe n’Imana niyo ibufiteho ijambo rya nyuma. Yabasabye kutagwa mu moshya yo kugwa mu bikorwa bigayitse n’ibisuzuguritse kuko bituma batabanira neza abandi.
Yagize ati” Mu byo mugomba kwirinda birimo kwanga kugwa mu byaha ndetse nta muntu n’umwe ukwiye kwaka undi ubuzima bwe cyangwa kumugambanira kuko ubuzima dufite twabuhawe n’Imana isumba byose, bityo rero turasabwa kwirinda ibikorwa bigayitse n’ibisuzuguritse kugirango Ibada yacu ikomeze kandi tukarushaho kwirinda kuba mu bahuni (Kwigomeka) no kwirinda gusoza igisibo nk’umugenzo, tukitandukanya n’abashirikini bo basenga ibihe gusa tukabagereranya no gusenga ukwezi cyangwa izuba, ahubwo tugakomeza kwibera hafi y’Imana isumba byose (Allah) uzaduha ibihembo ku munsi w’Imperuka”.
Sheikh Kajeguhakwa, yasabye Abasilamu kwirinda abiyitirira idini bagakora ibikorwa bigayitse byo gusebya idini ya Islam kuko ababikora bafite inyungu zabo baharanira ku Isi.
Yagize ati” Isi yacu irugarijwe kandi ukwemera kwacu kurugarijwe kuko hari abiyitirira idini yacu bagakora ibikorwa bigayitse byo kwanduza isura mbi. Ukwemera dufite ntabwo kudukangurira kwambura inzirakarengane Roho zazo tutazihaye kuko abakora ibi bikorwa baba bashaka kutwanduriza icyasha idini yacu, bityo mubigende kure kandi munabirinde kuko abo si Abasilamu ba nyabo kuko Abasilam baharanira gufasha abari mu magorwa”.
Ibikorwa by’Abasilam mu gisibo byibanda cyane kw’isengesho ndetse no kwigomwa bimwe mu byo batunze bakabifashisha abari mu magorwa barimo abapfakazi, imfubyi ndetse no kugemurira abari mu bitaro no gusura abari mu nzu z’imbohe n’abagororwa kuri za Gereza.
Akimana Jean de Dieu