Kamonyi-Nyamiyaga: Umukecuru w’imyaka 79 warokotse Jenoside yishwe by’amayobera
Umukecuru Mukamihigo Immaculee, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka kamonyi, kuri uyu wa 02 Kamena 2022, birakekwa ko yishwe n’umushumba we wari umaze muri uru rugo iminsi 2.
Amakuru intyoza.com ikesha abaturage mu Murenge wa Nyamiyaga, ariko kandi yemezwa n’ubuyobozi, ni ay’urupfu rw’Umukecuru Mukamihigo Immaculee w’imyaka 79 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wishwe n’uwo bikekwa ko ari umushumba babanaga, aho yari ahamaze iminsi 2 gusa.
Abahaye amakuru intyoza, bavuga ko bakurikije igihe uyu mushumba yari amaze muri uru rugo, bakurikije kandi uko babwiwe uburyo uyu mukecuru yishwe, batatinya gukeka ko uyu mushumba ariwe wamwishe, ko kandi yaba yari gatumwa kuri uyu mukecuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibungo, Abel Dushimimana abajijwe n’umunyamakuru iby’urupfu rw’uyu mukecuru n’igihe byabereye, yamusubije agira ati“ Isaha ntabwo tuyizi neza, ariko birakekwa ko ari umushumba wishe uwo mukecuru kuko niwe babanaga wenyine, ariko yari ahamaze iminsi 2 gusa, twari tutaramemya ko anahari”.
Gitifu Dushimimana yakomeje agira ati“ Amaze kumwica, yahise atoroka ajyana terefone y’uwo mukecuru, ahamagara umwe mu bana be aramubwira ati“ Mama wawe ntabwo ameze neza, ati nta nubwo muzongera no kuvugana”.
Gitifu, Avuga ko bakimenya iyi nkuru mbi bihutiye kubimenyesha inzego bireba kandi ko zahise zitabara. Avuga ko we ubwe aya makuru bayamubwiye ahagana ku i saa 17h50, ko kandi bageze mu rugo rw’uyu mukecuru basanze hari umuhini bigaragara ko bamukubise mu mutwe, ko kandi hari n’igitambaro mu ijosi byagaragaraga ko bamunigishije mu cyuma araramo. Ku bwa Gitifu, nawe akeka ko uyu mushumba yaba ariwe mwicanyi.
Amakuru yandi agera ku intyoza ni uko uyu mukecuru ari Mama wa Mugunga, uyu yigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga. “Imana yakire Umukecuru aruhukire mu mahoro“. Gusa na none uyu Murenge wa Nyamiyaga, umaze iminsi ugaragaramo ubwicanyi n’urugomo, abaturage bakaba basaba inzego bireba guhaguruka zikagira icyo zikora.
intyoza
4 Comments
Comments are closed.
Uyu mubyeyi yaragambaniwe Kandi kuburyo bwo hejuru nihakiewe iperereza ryimbitse, bitabaye ibyo inzego zumutekano zaba zisebye Cyane mugihe zirirwa mubindi bihugu zihatanga umutekano,.
Ntabwo yishwe n’umuntu umwe nicyo kigaragara. RIB nikore akazi kayo Kandi ababikoze bazagaragaze icyabibateye. Nibahere kubaturanyi be ba hafi nigute ntawigeze atabara koko
Uyu mubyeyi yaragambaniwe Kandi kuburyo bwo hejuru nihakorwe iperereza ryimbitse, bitabaye ibyo inzego zumutekano zaba zisebye Cyane mugihe zirirwa mubindi bihugu zihatanga umutekano,.
Birababaje Cyane rwose Kandi byitabweho ejo bazongera bice n’abandi nkubu na Gasogi bahitanye umwana,,turatabaza RIB rwose