Kamonyi: Abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi baremeye Intwaza
Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 04 Kamena 2022 bagiye kuremera“Intwaza” mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Taba, Umudugudu wa Karuri. Mu byo bakoreye uyu mubyeyi w’Intwaza, harimo kumuha ibiribwa, kumwubakira Akarima k’Igikoni, Kumutunganyiriza umuhanda ugana iwe, kubaka Fondasiyo y’inzu, Gukora isuku mu nzu, Guteka bakamugaburira n’ibindi.
Uwizeyimana Christine, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, yabwiye intyoza.com ko ibikorwa bakoreye uyu mubyeyi w’Intwaza, Nyanayingwe Agnes ari ibikorwa bigize igikorwa cyagutse cy’Ubukangurambaga batangiye ku bikorwa bibangamiye Umuryango Nyarwanda.
Muri ibyo bikorwa harimo; Igwingira ry’Abana, Kurwanya Ubuzererezi bw’Abana, Abana bata ishuri, Ihohoterwa ry’Abana n’Abangavu ndetse n’ibindi bifuza ko bigendana na Manifesito y’Umuryango RPF Inkotanyi mu bikorwa byahizwe ko bigomba kuba byagejejwe ku banyarwanda mu 2024.
Mu kuremera uyu mubyeyi w’Intwaza, Uwizeyimana avuga ko nabyo biri muri Gahunda batangije yo kuremera Ababyeyi b’Intwaza, bakababa hafi mu gikorwa bise Marenaje, aho bifuza ko aba babyeyi bakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara bonyine, ko badakwiye gukomeza kumva ko ari bonyine, ko hari abahari bo kubitaho no kubarwanira ishyaka, babahumuriza.
Avuga ko mu kurwanya Igwingira ry’Abana, batunganije imirima y’igikoni ndetse bakagaburira Abana, babaha ibiryo n’Amata, ndetse bereka ababyeyi n’Abakiri bato ko Umwana ari uwo kwitabwaho, akabaho neza, agakura neza kugira ngo azigirire akamaro, akagirire Umuryango ndetse n’Igihugu.
Uwizeyimana Christine, yasabye abakiri bato baje kubigiraho ko bakwiye kugira imyitwarire iboneye bagamije kurema muribo ahazaza heza kuko aribo mbaraga z’Igihugu zubaka, aribo kandi babyeyi b’ejo hazaza.
Yabasabye kutiyandarika, Abakobwa bagakomera ku busugi bwabo, Abahungu nabo bagakomera ku b’Ubumanzi bwabo. Yanabasabye kugendera kure ikibi cyose n’igisa nacyo, kwirinda icyaha, ibiyobyabwenge n’ikindi cyose cyabatesha umurongo wo gukora ibyiza Umuryango n’Igihugu babakeneyeho.
Nyanayingwe Agnes, Intwaza yaremewe n’aba bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, yabwiye intyoza ko yishimiye cyane ibyo yakorewe, ko byongeye ku mwereka ko atari wenyine, ko hari abamwitayeho.
Agira ati“ Iki gikorwa cyankuye mu bwigunge ndetse n’inzara ndabona nayishize kubera ko bandemeye icyo kurya, mbese muri make bampaye ibyo nari nkeneye. Harimo; Umuceri, Ibishyimbo, Soya, Ifu, mbese byose nabonye birimo kandi ni byiza”.
Nyanayingwe, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye Umugabo n’Abana be bane agasigara ari wenyine. Avuga ko yabayeho mu buzima bubi, ariko kubera ubuyobozi bwiza bw’Igihugu aza gushakirwa aho kuba yitabwaho.
Ashimira Perezida Kagame Paul we wagaruriye Abanyarwanda icyizere cyo kongera kubaho, by’umwihariko Abarokotse Jenoside. Yagize ati“ Yatugaruriye icyizere cyo kubaho, Imana imuhe Umugisha, Imana ikomeze kumuha kuyobora neza, Imana ikomeze kumuha ihirwe. Ndamushimye abyumve”.
Akomeza ati“ Mu by’ukuri nabonye aba bantu numva hari izindi mbaraga zindi imbere n’inyuma, hose zingose. Byantunguye. Imana nayihereje icyubahiro, nashimye, nabonye Abana. Nubwo nta mwana mfite ariko numvise mfite abana ndetse bandebera kure. Baje n’ibintu byo kumfasha, mbona Ababyeyi bitwaje uduseke, mbona urugaga rw’ababyeyi bitwaje uduseke. Nashimye. Imana ibahe umugisha, aho bakuye isubizeho, kandi umutima mwiza bafite wo gufasha abantu, abatishoboye, incike nkatwe tudafite abana, bakoze bagize neza, Imana ibagirire neza izabahe gukomeza gutera intambwe”.
Ibikorwa byakozwe n’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi kuri uyu munsi gusa, byahawe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi magana acyenda na mirongo itanu( 950,000Frw). Ni ibikorwa biteganijwe kurangirana n’ubukangurambaga buzageza kuri 25 Kamena 2022, ariko bakavuga ko hazaba hasojwe ubukangurambaga gusa, ibikorwa byo bizakomeza. Ni ubukangurambaga kandi bwatangijwe ku bikorwa bigomba gukorwa mu midugudu yose uko ari 317 igize Akarere ka kamonyi, aho bifuza ko byinshi mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda byaba byahawe umurongo.
Munyaneza Theogene