Kamonyi: Ubuyobozi bwa EP-APPEC burishimira intambwe bumaze gutera mu gusigasira Uburezi
Ubuyobozi bw’Ishuri ryashinzwe n’Ababyeyi bishyize hamwe bagamije guteza imbere Uburezi n’Umuco-APPEC( Association des Parents Pour la Promotion de l’Education et de la Culture), riherereye mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, barishimira intambwe iki kigo kimaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo Ababyeyi baharaniye. Mu mwaka wa 2003, bibarutse ishuri ribanza, batangirana abayeshuri 33 none bageze kuri 613 kandi uko umwaka utashye abagana ikigo bariyongera bitewe n’ubuhamya bw’abaharangiza n’abahiga bitewe n’ibyiza bahabonera.
Ugeze muri iki kigo ku ruhande rw’icyiciro cy’amashuri abanza-EP-APPEC, dore ko hari n’ikiciro cy’abiga imyuga n’ubumenyingiro-TVET, usanganirwa no kubona zimwe mu nyubako nshya zihuzuye. Zubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri ariko kandi no kujyana n’igihe ngo abana bigire ahantu hagutse kandi hafite isuku.
Iki kigo, cyashinzwe mu mwaka wa 1984 ari ishuri ryisumbuye( Collège APPEC), igihe mu Rwanda by’umwihariko mu rwego rw’Uburezi hari ibibazo by’Ubusumbane, Akarengane n’iringaniza byakorwaga mu mashuri.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki kigo cyongeye gutangira gukora, ndetse mu mwaka wa 2003 kibaruka ishuri ribanza-EP-APPEC, aho uwo mwaka batangiranye abana 33. Nyuma y’icyo gihe, ubu mu masuri abanza abanyeshuri bageze kuri 613 kandi intego y’aho bashaka kugera irakomeje. Ni mu gihe kandi mu kigo cy’imyuga n’Ubumenyi ngiro-TVET bafite abanyeshuri 500 biga mu mashami atandukanye ariyo; Accounting, Business services, Software development n’ubwubatsi.
Ababyeyi bashinze iki kigo, bishimira ko inzozi bari bafite zabaye impamo, ko ikigo cyatanze umusaruro ufatika mu guteza imbere no gusigasira ireme ry’uburezi hamwe no kongera umubare w’abanyeshuri cyane cyane ko gishingwa mu mwaka wa 1984, mu Burezi hari biriya bibazo twavuze hejuru.
Umuyobozi w’ishuri ribanza-EP-APPEC Kalisa Jean Baptiste, yabwiye intyoza.com ko icyo bashyize imbere ari umusanzu wabo mu bwenge n’imbaraga bafite mu gusigasira no gutanga uburezi bufite ireme, bajyana n’icyerekezo cy’Igihugu muri Politiki y’Uburezi. Baharanira kandi ko umwana ava mu rugo iwabo, akakirwa ndetse akitabwaho mu rwego rwo kumuremamo uzigirira akamaro, akakagirira Umuryango n’Igihugu muri rusange.
Abana biga muri iki cyiciro cy’ishuri ribanza, bafatira amafunguro ku ishuri, ibyo ubuyobozi buvuga ko nabyo biri mu byagize akamaro cyane mu kwegerana n’abana no kubakurikirana kuva bageze ku ishuri kugera batashye.
Umuyobozi w’iri shuri ribanza-EP-APPEC, Kalisa Jean Baptiste asaba Ababyeyi ubufatanye mu kwita ku burere n’uburezi bihabwa aba bana, bakumva ko inshingano ku mwana iyo zisangiwe aribwo umwana abasha kuvamo uw’ingirakamaro, uwo umubyeyi cyangwa umurezi we azabona akishima kuko azaba amubonamo umuntu nyamuntu wiyubatse kandi wubaka Igihugu.
intyoza
One Comment
Comments are closed.
Dushimiye ababyeyi bashinze,iryo shuri n’abarezi barera abobana.Ku musanzu mwiza Batanga wo guteza imbere Irene ry’uburezi Imana ibakomeze.murakarama