Muhanga: Veterineri(muganga w’amatungo) Karangwa w’Umurenge wa Muhanga yatawe muri yombi
Veterineri w’Umurenge wa Muhanga witwa, Karangwa Eric Janvier yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugnzacyaha-RIB sitasiyo ya Nyamabuye. Arakekwaho kugurisha abaturage imiti y’Amatungo yatanzwe na Leta muri gahunda yo guhangana n’icyorezo cy’indwara y’ubuganga iherutse kwaduka hafi mu mirenge yose igize aka karere.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mukozi yamenyekanye ku wa Gatandatu w’icyumweru dushoje. Ni nyuma y’amagenzura yakozwe ndetse n’abaturage bakavuga ko abaca amafaranga y’ikiguzi kugirango abahe iyi miti bakagombye kubonera ubuntu.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germais yabwiye umunyamakuru wa intyoza ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aribwo uyu mukozi( umuganga w’amatungo) yatawe muri yombi nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu tugari twa Kanyinya na Nganzo, aho abaturage babwiye umugenzuzi ko baciwe amafaranga na Veterineri kugirango abaterere imiti amatungo.
Yagize ati” Nibyo koko uyu mukozi wacu yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’ubugenzuzi ku ndwara y’ubuganga iherutse kwaduka muri imwe mu mirenge y’aka karere”. Akomeza avuga ko ubu bugenzuzi bwakorewe mu tugali twa Kanyinya na Nganzo, ko abaturage aribo bavuze ko mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kurinda amatungo iyi ndwara bishyujwe amafaranga ku miti baterewe amatungo.
Gitifu Nteziyaremye, yongeyeho ko mbere y’uko Leta itanga imiti yo guhangana n’indwara y’Ubuganga yadutse mu kwezi kwa Gicurasi 2022 hari uducupa tw’imiti 5 yagombaga guhabwa utugari 5 tugize umurenge wa Muhanga ukaba wari warafashe ku mucuruzi w’imiti y’amatungo witwa Anicet ukorera mu gasanteri ka Meru maze abayiterewe bose bakaba baragombaga gukusanya amafaranga ibihumbi 25 kuri buri cupa kugirango yishyurwe, aho ibyo byakorwaga n’abajyanama b’Ubworozi bw’amatungo.
Aborozi baciwe amafaranga babwiye iki intyoza.com!?
Umwe muri aba borozi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ubwo uyu muganga w’amatungo yazaga kumuterera umuti, yamusabye amafaranga gusa yirinze kuvuga umubare kuko atigeze azuyaza kuyamuha kugirango amuterera umuti inka ye.
Yagize ati” Njyewe banterera umuti, nishyuye amafaranga kuko hari n’abandi bari bambwiye ko bayatanze, nanjye rero ntabwo nari gutinda kandi hari n’abandi bayatanze babimbwiye”.
Undi muturage nawe wanze ko amazina ye atangazwa, yemeje ko nawe yishyuye amafaranga umujyanama w’ubworozi anamubaza impamvu batamuhaye agapapuro kemeza ko ayatanze ntiyagahabwa. Yemeza ko yahise abonamo ubujura.
Yagize ati” Nanjye natanze amafaranga 1000 nyaha umujyanama w’ubworozi ndetse naramubajije nti ko utampaye agapapuro, ejo ntabwo bazavuga ko ntayatanze? njyewe nahise mbona ko barimo kutwiba rwose”.
Si ubwa mbere habonetse abakozi batagira ubunyangamugayo kuko mu minsi ishize hanagaragaye abakozi b’Akarere bajyaga bahembwa amafaranga yo ku rwego rwo hejuru cyane batarageraho.
Gusa, nubwo iki cyorezo mu matungo cyari cyatumye hahagarikwa ibyo kubaga amatungo n’icuruzwa ry’inyama, hashize icyumweru kimwe bafunguye amabagiro yose yari yarafunzwe kubera iki cyorezo cyadutse mu nka, aho kimwe mu bimenyetso biranga itungo ryanduye ari ukuva amaraso mu mazuru abenshi bazi nk’imyuna ku kiremwamuntu n’ibindi.
Hari amakuru avuga ko uyu muganga w’amatungo watawe muri yombi, yakoreshaga bamwe mu bajyanama b’ubwozi ndetse na bamwe mu bo mu nzego z’ibanze mu gukusanya amafaranga yacibwaga abaturage ngo amatungo yabo ahabwe imiti.
Akimana Jean de Dieu