Muhanga: Mu myaka 90 Icapiro rya Kabgayi rimaze, hari abakozi bahamya ko ryabahinduriye ubuzima
Bamwe mu bakozi bakorera Icapiro rya Kabgayi, baravuga ko mu myaka 90 ribayeho ryabafashije kwiteza imbere mu gihe bamaze barikorera. Gutera imbere kw’aba bakozi, bemeza ko babikesha ubunyamwuga no guha agaciro ababagana. Hari abavuye mu bukene bagera kubyo bumvaga ko bitashoboka.
Bamwe mu bakozi b’iri capiro mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa intyoza, bavuga ko bataraza muri aka kazi babagaho mu bibazo by’ubukene, ariko uyu munsi ibyo ngo byabaye amateka babikesha iri Capiro ryabayeho kuva mu mwaka w’1932.
Segicondo Dominique, umwe mu bakozi muri iri Capiro avuga ko afite imyaka 49 akaba yarinjiye muri iri Capiro afite imyaka 21. Ahamya ko ryamufashije kubaka umuryango ndetse anabasha kurihira abana be amashuli abikesha akazi yahawe muri iri Capiro rya Diyosezi Gatulika ya Kabgayi.
Yagize ati” Maze imyaka myinshi nkorera iri Capiro rya Kabgayi, ariko ryamfashije kubaka umuryango kuko ninjiyemo ndi umusore, ndashaka ndabyara maze abana banjye bose mbarihirira amashuri. Urebye ibyo nagezeho byose mbikesha iri Capiro ariko iyo tuza kuba dukora ibintu bibi nanjye mba naratashye. Dukora ibintu byujuje ubuziranenge kandi tukabikora neza”.
Ugwaneza Marie Assoumpta, avuga ko yatangiye gukorera iri capiro ahagana mu 1977 ari umukene utari gushobora kurihira abana benshi yabyaye. Amaze kubona aka kazi abana bose babashije kwiga mu gihe atarakabona atumvaga ko byashoboka. Ahamya ko serivisi nziza zitangwa n’iri Capiro arizo zatumye aharamba.
Yagize ati” Maze igihe kirekire nkorera hano muri imprimerie. Nahaje ndi umukene utari bwishoboze kurera no gufasha abana banjye ariko none narabarihiye bariga kandi biga heza. Mbere ntabwo nabitekerezaga, ntabwo narinziko nzamara iyi myaka hano. Ndemeza rero ko byatewe na serivisi nziza dutanga zatumye bamwe turamba hano”.
Serivisi nziza zivugwa zishingirwa kuki ?
Umuyobozi w’Icapiro rya Kabgayi, Padiri Prosper Niyonagira yabwiye intyoza ko ibikoresho byiza bigezweho bakoresha bituma batanga serivisi nziza kubabagana. Ahamya adashidikanya ko icyo bashyize imbere ari ugukora ibyiza kurushaho, ko kandi mu myaka 90 ishize bakoresheje ibishoboka byose kugirango bagumane abakiriya babo.
Ahamya kandi ko muri iyi myaka 90 abakoreye Icapiro rya Kabgayi biteje imbere, ko kandi batajya bagabanuka ahubwo bagenda biyongera. Avugaa ko nibura ku munsi haba hari nibura abakozi 60 bakora. Avuga kandi ko Serivise batanga zitagarukira ku butaka bw’u Rwanda gusa kuko hari n’abaturanyi bo mu karere baha Serivise zitandukanye z’ibyo bakora.
Wakwibaza niba Imashini zo mu 1932 zigitanga inyandiko nziza zigaragara ?
Iyamuremye Francois, umukozi umwe mu bakoresha izi mashini avuga ko nubwo zimaze igihe kirekire zitabuza ko zigisohora inyandiko nziza. Ahamya kandi ko ibi bikoresho byihutisha serivisi basabwa, abakiriya bakazibonera ku gihe kandi bakabona ibyo basabye bikoze neza.
Yagize ati” Tubaye ubukombe kandi turacyatanga serivisi nziza kubatugana. Izi mashini dukoresha zimaze igihe kirekire ariko ziracyasohora inyandiko nziza kandi zigaragara. Ikindi zinihutisha serivisi dusabwa n’abantu batandukanye bakazihererwa ku gihe kandi byakozwe neza bitica amaso”.
Padiri Niyonagira, Umuyobozi w’ Icapiro rya Kabgayi avuga ko bateganya gukomeza kwagura ibikorwa bagakomeza gutanga Serivisi mu Rwanda ndetse bagakomeza kubifatanya no gufasha abanyamahanga basaba Serivisi biciye mu Ikoranabuhanga. Anavuga kandi ko iri capiro rigenda rigura imashini zigezweho ku buryo nta mbogamizi babona mu guhaza ababagana, baba abo mu gihugu no mu bihugu bituranyi.
Icapiro rya Kabgayi ni irya Diyosezi ya Kabgayi ryashinzwe mu w’1932 na Padiri Karoli MERRY wo mu bamisiyoneri b’Afurika. Ryari rifite inshingano nyamukuru yo kwandika ibitabo n’Ibinyamakuru byigisha Iyobokamana. Ryari kandi nk’uruganda rucuruza rukunguka, rugomba gufasha mu bikorwa by’urukundo n’imibereho myiza Diyosezi ya Kabgayi ishyigikira harimo; Ubuzima, Uburezi n’iterambere ry’Abaturage kandi rigafasha mu gushinga ibindi bikorwa byunguka. Niryo Capiro ryasohoye Ikinyamakuru cyanditswe cya mbere mu Kinyarwanda cya “Kinyamateka” ahagana mu 1933 ndetse n’Akanyamakuru k’abana “HOBE” niho kacapirwaga.
Akimana Jean de Dieu