Elon Musk yirukanye abayobozi 9 mu bagize inama nkuru y’Ubuyobozi ya Twitter
Elon Musk yasheshe (yakuyeho) abagize inama nkuru y’ubuyobozi ya kompanyi ya Twitter, ashimangira kugenzura uru rubuga nkoranyambaga. Abayobozi icyenda yakuyeho barimo uwahoze akuriye inama nkuru y’ubuyobozi ya Twitter, Bret Taylor, hamwe n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Twitter, Parag Agrawal.
Uyu muherwe wa mbere utunze za miliyari z’amadolari y’Amerika ku Isi, azaba umuyobozi mukuru wa Twitter nyuma yo kugura iyi kompanyi mu cyumweru gishize. Uko kuyigura kuri miliyari 44 z’amadolari kwashoje ugusiragira kwari kumaze amezi kujyanye n’amasezerano y’ubugure.
Elon, yahise yihutira kwigaragaza muri iyi kompanyi, ikoreshwa n’abarimo abanyapolitiki n’abanyamakuru bo mu bice bitandukanye byo ku isi. Amavugurura arimo guteganya gukora, arimo nko guhindura uburyo Twitter iha abayikoresha akamenyetso k’ubururu ko kuri konti zabo kerekana ko zagenzuwe (verification), ndetse no kugabanya abakozi.
Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko icyiciro cya mbere cyo kugabanya abakozi kirimo kwigwaho, kikaba gishobora kugabanya abakozi b’iyi kompanyi ho 25%. Twitter ntiyasubije ubusabe bwa BBC dukesha iyi nkuru bwo kugira icyo ivuga kuri ibyo byatangajwe n’icyo kinyamakuru.
Abayobozi bakuru ba Twitter basanzwe baramaze gukurwaho, mu gihe Musk arimo kuzana muri iyi kompanyi inshuti ze zikomeye. Hagati aho, umushoramari mu by’ikoranabuhanga Jason Calacanis, yavuze ko “abaye akiri muri Twitter ho gato …”.
Kuri Twitter, yanditse asaba abantu ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo nko kwamamaza, hamwe no ku bijyanye na videwo. Calacanis yanabajije ingano y’abantu bashobora kwemera gutanga amafaranga kugira ngo bahabwe akamenyetso k’ubururu kagaragaza ko konti zabo zagenzuwe.
Ni mu gihe hari amakuru ko Twitter ishobora kurihisha abantu bagafite amadolari 20 y’Amerika buri kwezi kugira ngo bakagumane, ni ukuvuga angana na 21,000Frw. Nyuma yaho kuri uyu wa kabiri, ubwo yasubizaga umuntu ukoresha Twitter wasabye gukura kuri uru rubuga konti z’abantu zimaze umwaka urenga zidakoreshwa, Musk yasubije ati “rwose“.
Musk, uyobora kompanyi Tesla ikora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, yahinduye umwirondoro we kuri Twitter awugira “Chief Twit”, cyangwa “Umukuru wa Twitter”, ugenekereje mu Kinyarwanda. Ubu ni we muyobozi wenyine wa Twitter, nkuko bigaragazwa n’inyandiko yatanze ku wa mbere mu kanama k’Amerika k’iby’imari n’imigabane.
intyoza