Ngororero: Umuvunyi Mukuru aributsa abayobozi kudakerensa ibibazo by’abaturage
Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa( anti-Injustice Campaign) mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Ngororero kuri Sitade ya Rususa kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2022, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko mu nzego z’ibanze hari abakerensa ibibazo by’abaturage baza babagana, aho bakoresha intege nke mu gushaka ibisubizo. Bimwe muri ibi bibazo, yavuze ko usanga byagombye kuba bihabwa ibisubizo bidategereje urwego rw’Umuvunyi.
Mu ijambo rye, yagize ati” Aho tumaze kujya hose uhasanga ibibazo byinshi bishingiye ku makimbirane akomoka ku mitungo, ibyemezo by’inkiko bitanezeza ababuranye mu nkiko, ibijyanye n’uburenganzira bw’abagize umuryango no kwihunza inshingano. Bene ibibazo, byagakwiye kuba byarahawe ibisubizo bidategereje ko twebwe tumanuka ngo tuze ku byakira, ahubwo byakabaye byarahawe inzira abantu badakomeje gusiragira”.
Umuvunyi Mukuru, yakomeje avuga ko iyo umuturage adakemuriwe ibibazo ku gihe bituma akomeza gusiragira mu butegetsi ndetse bigafata igihe kirekire. Yatanze urugero ku baturage baburana imbibi z’ubutaka rimwe na rimwe abashinzwe ubutaka bakagombye kuba bakemuye ariko bigategereza inzego zo hejuru. Avuga ko biba byarangaranwe bigaragara.
Umuturage Mukanoheri Fortune, avuga ko hari bamwe mu bayobozi batinda gukemura ibibazo by’abaturage kuko bamwe mu babigiranye bajya kubagura ku bayobozi bigatuma batakirwa. Yagize ati” Hari bamwe mu bayobozi batinda gukemura ibibazo by’abaturage kubera ko abo bagira ibibazo bagura bigapfa ubusa”.
Rukundo Telesphore, yemeje ko hari abaturage bafite ibibazo byananiranye aho usanga bahora mu buyobozi bagaragaza ibibazo by’imanza zananiranye kubera kutarangizwa, ugasanga uko ubuyobozi bugenda busimburana bigenda bigaruka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye intyoza.com ko ibibazo bakiriye, ibyinshi bishingiye ku makimbirane yo mu ngo n’abasaba kwishyurwa ingurane z’imitungo yabo iba yarangijwe begerezwa ibikorwa rusange birimo amashuri, imihanda, amazi n’amashanyarazi.
Ati“ Twakiriye ibibazo byinshi birimo ibishingiye ku makimbirane yo mu ngo ndetse n’abasaba ingurane zabo bakagombye kuba barabonye mbere y’uko bahabwa ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, imihanda n’amashuri. Tugiye no kwigisha abaturage bose itegeko ry’Umuryango na gahunda yo kubana neza kandi usanga ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu muryango”.
Si ubwa mbere abayobozi bo mu nzego z’ibanze banengwa kudakemurira abaturage ibibazo kuko akenshi usanga hagaruka ibibazo by’abantu bamwe, ari naho urwego rw’umuvunyi rwibutsa inzego z’ubuyobozi ko zarushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage baza babagana.
Akimana Jean de Dieu