Abagore/Kobwa bagiraga ikibazo cy’uburibwe igihe cy’Imihango bashyizwe igorora
Ubwo Paula yasomaga bwa mbere ikorwa ry’akambaro karwanya ububabare bw’imihango y’abagore, uyu mugore w’imyaka 33 avuga ko“nifuje cyane kuwugerageza”. Kimwe n’abagore benshi, asobanura uburyo agorwa mu gihe cy’imihango, kandi aba yizeye gusa kuruhurwa n’ibinini birwanya uburibwe, bikora mu masaha macye.
Paula uba i Budapest muri Hongria ati: “Mu mihango yanjye kenshi ndaribwa bikomeye ku buryo ntabasha kweguka hasi ngo nkore akazi. Ibi bihindura ibintu byose – ibyiyumvo, imbaraga, n’ubushobozi bwo gukora.”
Nuko mu myaka ibiri ishize, abona ku mbuga nkoranyambaga kompanyi nshya yo muri Hongria yitwa Alpha Femtech ishaka abakorerabushake bo kugerageza akambaro gashya yakoze kagamije kurwanya ububabare mu mihango.
Ababyifuza bagombaga kuzuza inyandiko isobanura ukwezi kwabo kw’imihango, noneho umuganga w’inzobere mu buzima bw’abagore agahitamo abujuje ibisabwa. Paula yari umwe mu batoranyijwe.
Uwo mwambaro bise Artemis – uzatangira gucuruzwa muri uyu mwaka – ukoresha udu-paneaux/panels tw’ubushyuhe dutanga ingufu runaka ku mubiri, izo ngufu bivugwa ko zibuza ‘signals’ z’uburibwe kugera ku bwonko. Hagati aho kandi izo ‘paneaux’ zikoroshya uburibwe muri nyababyeyi (uterus) n’imikaya yo hafi yayo.
Kugira ngo ako kambaro kagire ingufu z’amashanyarazi, ukambaye ashyiraho batiri (battery) ntoya cyane n’utundi dukoresho byose bijya mu gafuka gato k’ako kambaro, cyangwa se akaba yatwiyomekaho ku ruhande.
Ibi byose bihuzwa kunziramugozi ya Bluetooth na application iri kuri telephone ngendanwa y’ukambaye ikoreshwa mu kugena ibipimo by’ubushyuhe n’amashanyarazi.
Paula avuga ko ubwo yambaraga uyu mwambaro mu igerageza imihango ye “yahindutse bidasanzwe” mu buribwe bucye kugera kuri ntabwo. Yongeraho ko aka kambaro gakoze mu budodo bwa merino kukambara bitabangamye kandi ari keza.
Ikibazo kimwe gatera we yagize, nk’uko abivuga, ni uko imihango ye yaje iremereye kurusha uko bisanzwe. Ati: “Ntekereza ko ari impamvu yo kurambuka kw’imikaya”.
Uyu mwambaro ni igitekerezo cya Anna Zsofia Kormos wafatanyije gushinga Alpha Femtech, uyu afite impamyabumenyi y’ikirenga mu myambaro irimo ikoranabuhanga rigezweho, yibanze ku magara yo mu mihango y’abagore.
Uwo bafatanyije ubu bushabitsi, Dora Pelczer, we afite inararibonye mu kwamamaza. Dora ati: “Twavuganye n’abagore 350 ku bibabaho mu mihango, kugira ngo tube twakora igikoresho cyafasha ugikoresha.” Yongeraho ko we na mugenzi we Anna bifuzaga ko aka gakoresho – kazagura €220 (250,000Frw) – kagaragara kurushaho nk’akambaro k’umuderi kurusha agakoresho k’ubuvuzi.
Dubliner Rebecca ntabwo agira imihango imubabaza gusa, ahubwo agomba no guhangana n’uburwayi bwitwa endometriosis. Ubu burwayi bwibasira umwe ku bagore 10, bubaho iyo imikaya yo mu nda y’umugore ikuze n’ahandi mu mubiri, nk’iruhande rw’imirerantanga (ovaries) cyangwa ku ruhago rw’inkari. Ibi bitera ibibazo birimo n’uburibwe bukomeye cyane.
Mu kugerageza gushaka koroherwa, Rebecca avuga ko yajyaga agenda n’amaguru yihambiriyeho icupa ry’amazi ashyushye. Uyu w’imyaka 28 ibi yajyaga abikora yanasohokanye n’inshuti ze kwishimisha nijoro, ibyo avuga ko byatumaga “agaragara nabi”.
Ariko kuva muri Nzeri (9), nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Rebecca yasimbuje icupa ry’amazi ashyushye agakoresho k’ikoranabuhanga wakwambara kakorewe kugabanya uburibwe mu mihango.
Ako kitwa Myoovi, ni gato kandi gakoresha utumashini 10 n’utundi twuma dutanga ingufu, kakambarwa ku gice cyo hasi ku nda cyangwa ku gice cyo hasi cy’umugongo.
Rebecca avuga ko aka gakoresho kamufashije cyane koroshya uburibwe bwe. Ati: “Kuri njyewe gahita gakora ako kanya. Ntabwo gakiza ububabare bwose ngira, ariko karabugabanya cyane”.
Myoovi yamuritswe mu Ukwakira 2021, ikagurwa kuva ku £60 (80,000Frw). Aka gakoresho gakorwa na kompanyi nshya y’i Manchester yitwa Myoovi.
Umukuru wayo, Dr Adam Hamdi, yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona izindi mashini nini zifasha kugabanya uburibwe ubwo yakoraga mu kigo cy’Ubwongereza gishinzwe ubuzima.
Yashatse gukora akamashini gato, kambarwa, kadakoresha imigozi kandi katagaragara iyo ukambaye, kugira ngo abagore baribwa n’imihango cyangwa bafite ubundi burwayi buryana nkayo bagakoreshe aho baba bari hose.
Dr Karen Morton, inzobere mu kubaga no mu ndwara z’abagore, akaba na nyiri kompanyi ya Dr Morton’s asobanura uburyo utu dukoresho dukora.
Ati: “Dukoresha ‘ingingo yo kuzibira uburibwe’ – mu gusembura ahantu uburibwe buturuka, dufunga inzira z’uburibwe ntibugere ku bwonko bwawe. Ubushyuhe nabwo bushobora gukora ibyo”.
Gusa, Dr Karen ashimangira ko umugore wese ufite ibibazo mu mihango cyangwa indi ndwara ifata ingingo zabo zo kororoka agomba kubanza gukorerwa isuzuma.
Dr Steve Allder umuhanga mu ndwara z’imitsi – uyu kandi ni umuganga wabonye akanavura indwara z’ubwonko, uruti rw’umugongo n’iz’imikorere yose y’ubwonko n’imitsi. Avuga ko mu gihe inyigo zerekana ko turiya tumashini dukora cyane mu kugabanya uburibwe, hari ibibazo dushobora gutera.
Ati: “Ntabwo hazwi neza igipimo runaka cy’igihe, inshuro, n’udukoresho umurwayi yakoresha, kuko hashobora kuba kumenyera cyane kuva ku gukoresha kenshi utwo tumashini”.
Dr Hamdi wo muri Myoovi we ashimangira ko nta mupaka mu gukoresha utwo tumashini twambarwa, ko ahubwo biterwa n’uburyo ugakoresha yumva kamumereye.
Dusubiye i Budapest, Paula avuga ko yifuza kubona akambaro ka Artemis bitari ngombwa ko agasubiza. Ati: “Ntegereje cyane ko kagera ku isoko kugira ngo mbashe kujya ngakoresha igihe cyose”.
intyoza