Amafaranga asaga Miliyoni 77 yishyuwe n’abaturage bashaka Serivise ku irembo ntibazihabwa
Abaturage ibihumbi 10,849 basabye serivisi zitangwa binyuze ku Irembo ntazo bahawe kandi barazishyuye. Ni mu gihe kandi abandi ibihumbi 148 291 basabwe ibindi byangombwa byinyongera kugirango bahabwe izi serivisi, aho aba bose bishyuye amafaranga Miliyoni 77,733,300 frw nk’ikiguzi nyamara abenshi nti bazihabwe, nti banasubizwe ayo bishyuye. Hatungwa agatoki ubumenyi bucye muri bamwe mu bakozi b’irembo bishyurwa ndetse bakanasabwa kwemeza ko batanze izi serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ibi, byagarutsweho mu mahugurwa y’Iminsi 2 yahabwaga abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abakozi bashinzwe Irangamimerere mu mirenge yo mu turere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi hagamijwe kubongerera ubumenyi batari bafite ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga biciye ku Irembo.
Umukozi w’Irembo, Kabera Kevin wahuguye aba Banyamabanga Nshingwabikorwa n’abashinzwe Irangamimerere, avuga ko impamvu y’aya mahugurwa yatewe nuko hari ibitagenda neza kandi bitagarurwa iyo umuturage yatse serivisi ntayihabwe kandi agahomba amafaranga yatanze.
Yagize Ati” Twahuguye aba banyamabanga Nshingwabikorwa ndetse n’abakozi bashinzwe irangamimerere tugamije kubongerera ubumenyi kugirango babashe gutanga serivisi neza kandi zihute, ariko banirinda amakosa kuko twanaberetse ko mu myaka itatu ishize uhereye 2020 ukageza 2022 abaturage basaga ibihumbi 10 ntabwo babonye serivisi basabye kandi bari bishyuye asaga Miliyoni 77,733,300 frw. Bivuze ko basiragijwe kandi amafaranga bishyuye ntayo bigeze basubizwa. Buriya hari n’abongeye kwishyura bamaze kubwirwa ibyo basabwa batashyizemo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, Christine Nyirandayisabye avuga ko aya mahugurwa abahaye kumenya ibyo bagomba kwitondera mu gutanga serivisi no kwirinda gusiragiza abaturage baza kubaza impamvu batahawe serivisi basabye.
Yagize Ati” Aya mahugurwa duhawe ni ayo kutwibutsa ko tugomba gukora inshingano zacu neza, umuturage wasabye serivisi akayihabwa ku gihe. Nta muturage ukwiye gusiragizwa kuko uko asiragira bituma atabona ibyo akwiye gushaka, kandi ndabibutsa ko izi serivisi ziri ku mutwe wacu twabishaka tutabishaka nitwe zireba dukwiye rero kubafasha. Natwe ntabwo dushimishwa no kubona umuturage uhora yicaye imbere yacu ategereje guhabwa serivisi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, Kayitare Wellars, avuga ko amahugurwa yagakwiye guhoraho kubera ko hari igihe bongeramo akantu byose bikaba birapfuye ndetse ugasanga umuturage atanze ikiguzi kabiri kubera ubumenyi buke.
Muri Rusange abaturage bagera ku bihumbi 10,849 basabye serivisi harimo abaturage ibihumbi 4,766 bazisabye ntibazihabwa, ndetse n’abandi ibihumbi 29,083 basabwe gutanga ibindi byemezo, aho bose hamwe bishyuye amafaranga Miliyoni 19,056,400 frw muri 2020.
Mu mwaka wa 2021 abagera ku bihumbi 3,252 bazisabye ntazo bahawe hakiyongeraho abasabye bagasabwa kugira icyo bahinduraho bagera ku bihumbi 47, 475 bose bakaba barishyuye Miliyoni 22,781,600 frw naho mu mwaka ushize wa 2022, abaturage ibihumbi 2,831 basabye serivisi ntazo bahawe naho abagera ku bihumbi 71,733 basabwe gutanga ibindi byangombwa nabo bishyuye agera kuri Miliyoni 35,895,300Frw.
Abaturage bagera ku bihumbi 10,849 basabye ntazo bahawe naho ibihumbi 148,291 basabwa kugira ibyo buzuza kugirango bahabwe serivisi. Aba bose bishyuye ikiguzi kingana na Miliyoni 77,733,300Frw. Aya mafaranga, yose hamwe mu myaka itatu ikurikirana yishyuwe n’abaturage ntibahabwa serivisi basabye baciye ku Irembo.
Akimana Jean de Dieu