Muhanga: Abayisilamu basabwe gukomeza kunogera Nyagasani na nyuma y’Igisibo Gitagatifu-Imam Aboubacar
Umuyobozi w’Umusigiti witiriwe Aboubacar uherereye mu karere ka Muhanga mu mujyi, Imam Ruberwa Aboubacar yasabye abayoboke b’idini ya Islam ko bakwiye gukomeza kurangwa n’imico myiza ibaranga mu gihe cy’Igisibo, bakaba hafi bagenzi babo bityo ijuru bifuza bagakomeza kurikorera, na nyuma y’igisibo bagakomeza kurangwa n’ibikorwa byiza.
Imam Aboubacar, ibi yabivuze mu butumwa yatangiye mu Isengesho yayoboye risoza igisibo cya Ramadan ryasengewe ku kibuga cya Centre culturel ya Muhanga mu kagali Ka Gitarama.
Yagize ati” Bavandimwe banjye dufatanyanyije urugendo rwo kwitagatifuriza hano ku isi, dukwiye gukomeza imigenzo myiza kuko niyo Allah adukeneyeho. Nk’uko twitwaye neza tugakora amasengesho yacu, dukomeze dushyire imbere imigenzereze myiza twirinde ko ibyo dukora mu gisibo bijyana nacyo iyo kirangiye“.
Akomeza avuga ko buri mwemera Mana wese akwiye gufasha mugenze we kuva mu magorwa yaba inzara, byaba ibibazo bitandukanye by’amagorwa duhura nayo “kuko mu gisibo ndumva nta musilam wabuze icyo kurya, rero namwe mugandukire Nyagasani mufashe abababaye nkuko intumwa y’Imana Mouhamad yabigenzerezaga abandi”.
Akomeza ati“ Nibyo hari ibyo mwigomwe! mukomeze mubyigomwe kuko ingororano zanyu ziri mu ijuru, kuko ingororano isi itanga sizo ziri mu ijuru. Ikindi hari abana batiga kubera ubukene, mubafashe. Hari abapfakazi n’abandi batandukanye bagowe n’ubuzima, kuki umwana wawe yakwiga ugafata undi kuba umukozi wawe kandi nawe afite uburenganzira? Muhinduke mufashe abagowe n’ubuzima”.
Umubyeyi Shariffa, avuga ko igisibo ari umwanya mwiza wo kwiyunga n’Imana ndetse no kuyiyegereza ariko ko na nyuma y’Igisibo ntawe ukwiye kugaruka mu moshya ahubwo umuyisilamu aba akwiye kurushaho gukora ibikorwa bitamutandukanya n’Imana.
Yagize Ati” Igisibo dushoje cyagenze neza cyane kandi cyadufashije kwiyunga n’Imana aho bitagenze neza, n’iyo kirangiye buri muyisilamu akwiye gukomeza kwiyegereza Nyagasani akirinda gusubira mu byaha kuko icyaha kitujyana kure ya Nyagasani“.
Ntezimana Idrissa, avuga ko buri Muyisilamu akoze ibyo asabwa n’Intumwa y’Imana Muhammad, Imana imuhe amahoro n’Imigisha, ijuru yifuza kuzajyamo yazarigeramo neza kuko azaherekezwa n’imigisha yakorewe ku Isi.
Akomeza asaba buri mwemera Mana ko abababaye bose bakwiye kwitabwaho nubwo bose batagerwaho ariko abagezweho bagafashwa mu bibazo bibabangamiye bibabuza gusabana n’Imana.
Imam Wungirije mu Karere ka Muhanga, Kanyankore Ally avuga ko Igisibo gifasha buri Mwemera Mana kwiyegereza Nyagasani no kumugisha inama akoresheje isengesho maze ibibazo afite bigahabwa ibisubizo bijyanye n’ugushaka ku Imana. Akomeza yibutsa abayisilamu ko ibikorwa byo gufasha abababaye bitarangiye kandi bitagarukira ku basilamu gusa, ahubwo bigera kuri buri munyarwanda wese aho ava akagera.
Yibutsa kandi Abayisilamu ko bakwiye kwegera abarokotse Jenoside no kubaba hafi muri iki gihe cy’ iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hagamijwe gukomeza kubafata mu mugongo no kubarinda ihohoterwa ryatoneka ibikomere bagize bitandukanye.
Muri iki gisibo basoje, bagisoje hakinwa umukino wa nyuma mu marushanwa Eid Cup cyatwawe n’ikipe y’abayisilamu bo mu karere ka Muhanga ku kibuga cya Nyanza ho mu karere ka Nyanza.
Akimana Jean de Dieu