• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/08/26
Huye: Polisi yahuguye abakorera n’abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro
09/08/26
RIB na Polisi, beretse Itangazamakuru abarimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd bakekwaho ibyaha bitandukanye
09/08/26
Kamonyi: Turasaba Ababyeyi ko Umuganura utaba umuhango gusa-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/08/26
Kamonyi-Runda: Inzoga(ibyuma) n’Ibinyobwa bindi by’asaga Miliyoni 39 byamenwe

Abasirikare 2900 ba Afurika yepfo bagiye kwiyongera ku basanzwe muri DR Congo

Umwanditsi
February 14, 2024

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo yategetse ko Abasirikare 2900 boherezwa mu gufasha kurwanya imitwe y’inyeshyamba zibarizwa mu burasizazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Izi ngabo zizaba ziri mu rwego rw’ubutumwa bw’ingabo z’ishyirahamwe rihuza ibihugu bya Afrika y’Amajyepfo, SADC, muri Congo buzwi nka SAMIDRC (SADC Mission in DRC), bwemejwe n’iri shyirahamwe mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize. Malawi na Tanzania na byo bizohereza ingabo muri ubu butumwa.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida Ramaphosa rivuga ko igikorwa cy’aba basirikare b’Afrika y’Epfo cyatangiye ku wa 15 Ukuboza 2023, aho aba mbere bahageze muri uwo mwaka.

Ubu butumwa bwa SADC busubiriye( busimbuye) ubw’ ingabo z’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba zavuye muri Congo umwaka ushize nyuma y’aho Leta y’iki gihugu itangarije ko ntacyo ziyimariye.

Ubutumwa bw’izi ngabo buzatwara Afrika y’Epfo Miliyari ebyiri z’ama-rand (ni ukuvuga Miliyoni 105 z’amadolari y’Abanyamerika.

Afrika y’Epfo isohoye iri tangazo mu gihe intambara zasubiye kubura zikaba zimaze gutuma abanyagihugu babarirwa mu bihumbi mirongo bata ingo zabo, biyongera ku bandi bagera kuri Miliyoni zirindwi bataye ingo zabo muri DR Congo kubera intambara zitandukanye.

Hashize imisi havugwa intambara zikomeye mu turere tw’amateritware ya Masisi na Rutshuru hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 zivugwa ko zishyigikiwe n’U Rwanda, ibyo iki gihugu kitahwemye kwamaganira kure.

Mu minsi ishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, habaye intambara zikomeye mu nkengero z’umujyi wa Sake muri teritware ya Masisi, umujyi uri ku birometero hagati ya 20 na 25 mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6012 Posts

Politiki

4258 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1068 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga