Kamonyi: Umusaza w’imyaka 78 n’Umusore w’imyaka 22 y’amavuko bishwe mu ijoro rimwe
Ni mu mirenge itandukanye, aho mu Murenge wa Kayenzi mu ijoro rya tariki 1 Ukwakira 2026 ahagana ku I saa mbiri z’ijoro umusore witwa Tuyizere Boniface w’imyaka 22 yakubiswe ishoka mu mutwe na nyiri urugo witabaraga, aho yari yatewe n’itsinda ry’abarimo uyu nyakwigendera. Ni muri iryo joro kandi, aho mu Murenge wa Rugalika ahagana ku I saa saba z’ijoro, abantu bitwaje ibyuma bateye mu rugo rw’umusaza Birushyabagabo Jouvenal w’imyaka 78, baramwica.
Kuri Tuyizere Boniface w’imyaka 22 y’amavuko, amakuru abaturage bahaye intyoza.com ni uko uyu nyakwigendera ari kumwe na bagenzi be bari bayobowe n’uwitwa Manishimwe Emmanuel bakunda kwita Mani, bateye mu rugo rwa Ntawuvuguruzimana Jacques w’imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Buhurura, Akagari ka Bugarama, Umurenge wa Kayenzi, bageze mu rugo batangira gutemagura ibyo basanze byose.
Ntawuvuguruzimana Jacques wari utewe, mu kwitabara yasohokanye ishoka baje bamusatira bashaka kumutema n’imihoro bari bitwaje ahita yitabara, ayikubita mu mutwe umwe mu bagize iki gitero ariwe Tuyizere Boniface, ahita apfa. Amakuru kandi avuga ko iri tsinda ry’aba basore ari iry’abazwi ku izina ry’Ibihazi babarizwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho bakunze kurangwa n’urugomo.
Nyuma y’amasaha macyeya, mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ahagana ku I saa saba z’ijoro, abantu batahise bamenyekana bateye mu rugo rwa Birushyabagabo Jouvenal w’imyaka 78, ubwo yasohokaga kureba ibyo yumvaga hanze, agikingura bahise bamutera ibyuma 2 mu gatuza ahita apfa.
Umugore wa nyakwigendera witwa Mujawimana Donathila w’imyaka 74 y’amavuko, yabyutse akurikiye umugabo we asanga bamaze kumwica aryamye mu mbuga y’urugo, ari nawe wahise utabaza abaturage n’ubuyobozi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari ukuri. Avuga ko uyu Tuyizere Boniface(Nyakwigendera) w’ i Kayenzi, yapfuye ubwo yakubitwaga Ishoka na Ntawuvuguruzimana Jacques witabaraga atewe iwe mu rugo n’itsinda ry’aba barimo uwo yakubise Ishoka agapfa.
Avuga kandi ko uyu musaza w’imyaka 78 y’amavuko wa Rugalika, nawe yapfuye yishwe n’abantu bamuteye iwe mu rugo, mu gusohoka mu nzu bahita bamutera ibyuma, baramwica. Bamwe mu bakekwa ho kugira uruhare, bamaze gutabwa muri yombi, abandi baracyashakishwa.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y’u Rwanda itazigera na rimwe yihanganira abakora ibyaha, ko ubikora wese ndetse n’ubitekereza akwiye kubireka hakiri kare kuko nafatwa azashyikirizwa amategeko. Avuga kandi ko iperereza no gushakisha abakekwa batarafatwa rikomeje kugira ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha/RIB.
Asaba buri wese kwirinda Urugomo ndetse n’ibikorwa byose bigize icyaha kuko uzabifatirwamo wese azabiryozwa n’amategeko. Yibutsa abaturage ko mu mikoranire myiza isanzwe ibaranga mu bufatanye na Polisi, bakwiye gushyira imbaraga mu gutanga amakuru y’aho bakeka hakorerwa ibyaha ndetse n’abo bakeka ho kubikora, bityo Polisi ikabafata bagashyikirizwa Ubutabera.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru, tubonye amakuru atubwira ko I Kayenzi hari Umukecuru w’imyaka 90 wishwe. Iby’uru rupfu rwe, bamwe mu bakekwa kurugiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.