Kamonyi-Rugalika: Gusambanya Umwana si uguhuza Ibitsina gusa-Mutabazi Yves Augustin/RIB
Mu bukangurambaga bugamije kurwanya icyaha cyo gusambanya Abana, Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha/RIB, Mutabazi Yves Augustin yasabye Abaturage ba Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugalika kudaceceka mu gihe habaye icyaha nk’iki, kudahirahira bashaka kunga, kudahishira uwasambanije umwana. Yababwiye ko iki ari icyaha kidasaza, abasaba gutanga amakuru k’uwo ariwe wese n’aho ariho hose cyakorerwa hagamijwe kugikumira no kukirwanya. Ati” Mumenye ko Gusambanya Umwana atari uguhuza Ibitsina gusa kandi ni icyaha kidasaza”.
Mutabazi Yves Augustin, aganira n’Abaturage ba Nyarubuye yabanje kubabwira ko itegeko rivuga ko Umwana ari umuntu wese w’igitsina Gabo cyangwa Gore utagejeje ku myaka 18 y’Amavuko, ko kandi umwana atareberwa ku Gihagararo, uko yambaye, Indeshyo cyangwa se ibiro afite.
Avuga ku cyaha cyo gusambanya umwana, yagize ati“ Icyaha cyo gusambanya uwana ni igikorwa cyose gikozwe cy’Imibonano mpuzabitsina igakorerwa kuri wa mwana utarageza ku myaka y’Ubukure. Gusambanya umwana kandi si uguhuza ibitsina gusa kuko byaba ku mukorakora ku mubiri, ku mabere, ku kibuno n’ahandi, byose n’ibikorwa bigize icyaha uhanirwa igihe Urukiko rubiguhamije”.
Yakomeje yibutsa ko iki cyaha cyo Gusambanya umwana kidakorerwa gusa ku bana b’abakobwa nubwo aribo bibasirwa cyane ku kigero kiri hejuru, aho abakorerwa iki cyaha, Abakobwa bangana na 97%, mu gihe abana b’abahungu bari ku kigero cya 3%.
Yagarutse kuri amwe mu mayeri akunze gukoreshwa n’abasambanya abana, avuga ko kenshi usanga baza mu muryango cyangwa bahurira mu nzira n’ahandi nko ku ishuri bagatangira bamwigiraho inshuti, bamwiyegereza bamubwira utugambo twiza, bamushukisha utuntu dutandukanye nk’impano babaha zirimo n’amafaranga, amanota n’ibindi, nyamara ikigamijwe ari ukumuhohotera, kumusambanya.
Yababwiye kandi ko ibi bikorwa bibi by’ihohotera no gusambanya abana bidakorwa gusa n’abantu bavuye kure kuko ngo muri Dosiye RIB yakurikiranye byagiye bigaragara kenshi ko n’abahafi mu muryango babikora, baba mu baturanyi ba hafi, Inshuti y’Umuryango n’abandi. Yasabye buri wese kugira ubushishozi hagamijwe kurengera no kubungabunga umwana kuko kenshi abakorerwa ibi bikorwa baterwa ubwoba bakabuzwa kuvuga, ugasanga akenshi babaho mu bwoba, bigunze, bacecetse mbese babaho babihiwe n’ubuzima kuko batinya no kubwira ababyeyi n’ababarera.
Yasabye ababyeyi n’abarera abana kubagira inshuti, kubafasha gutinyuka bakajya bavuga ibibakorerwa byose, bakareba uwo babasha kwizera ku buryo bamuganiriza kuri buri kimwe kugira ngo n’ihagira icyo umwana ahura nacyo atinyuke avuge.
Mutabazi Yves Augustin, avuga ko ibikorerwa umwana nk’ihohoterwa no kumusambanya bimugiraho ingaruka ku Mubiri nk’aho ashobora guterwa Inda, Kwanduzwa indwara zitandukanye harimo n’izidakira n’ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Hari kandi Ingaruka mu mitekerereze nko kugira Ihungabana, Guhora yigunze, ubwoba, kwitakariza icyizere, Gusubira inyuma mu masomo, Guta ishuri n’ibindi. Mu mu muryango naho ngo usanga uyu mwana atotezwa, uwamuhohoteye cyangwa akamusambanya hakaba ubwo arwana no gushaka gutoroka iyo amenye ko byamenyekanye nubwo ngo akenshi birangira afashwe agashyikirizwa Ubutabera.
Uyu mukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, Mutabazi Yves Augustin avuga ko zimwe mu ngamba zo gukumira no kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina no gusambanya abana ari uko Ababyeyi n’abarera abana bakwiye kugarura umuco wo kuganiriza abana, Kubatinyura kuvuga binyuze mu biganiro bagirana, Kumenya ibyo abana biriwemo, aho biririwe n’abo birirwana cyangwa se bagendana, inshuti zabo, kumenya niba umwana afite Telefone, ibyo ayikoresha n’uko ayikoresha kuko ikoranabuhanga naryo ngo ari hamwe mu ho ashobora gushukirwa.
Abitabiriye ubu bukangurambaga, basabwe kujyana ubutumwa hose, ko kizira kikaziririzwa Guhishira no kugerageza kunga ibikorwa byose bishingiye ku Gusambanya umwana kuko yaba ugerageza kunga, yaba se uwahishiriye bose bahanwa n’itegeko nk’abafatanyacyaha, ntaho bashobora guhungira Ubutabera iyo bamenyekanye.








Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.